Sinzabe Umushumba w’igikoni, ntimuzabe abanyamahane – Pasiteri wa mbere w’umugore muri ADEPR yavuze

Rachel wo mu Itorero ADEPR Mbugangari, witegura guhabwa inshingano za gishumba, yasabye abakristo azashumba kuzamushyigikira no kutaba abanyamahane mu gihe azaba ari mu nshingano.

Itorero ADEPR riherutse gutangaza ko rigiye kwimika abashumba b’abagore, nyuma yo gusuzuma muri Bibiliya, bagasanga nta hantu bibujijwe ko umugore yahabwa izo nshingano. Kuri ubu hamaze no kumenyekana abazarobanurwa kuri izo nshingano.

Umwe mu bagore wo mu Itorero ADEPR Mbugangari witwa Rachel uri mu bamenyeshejwe ndetse bakarangwa mu itorero ko azarobanurirwa inshingano  z’ubushumba, yabwiye abamukurikira ko yishimiye guhabwa izi nshingano, avuga ko ari we mugore wa mbere wa ADEPR Mbugangari uzaba azihawe.”
 

Abinyujije ku muyoboro wa TikTok yagize ati: Shalom nitwa Past Rachel, nishiniye kubatumira ku munsi mukuru wo guhabwa inshingano za gishumba. Ni  njyewe mugore wa mbere mu Itorero ryacu rya ADEPR Paruwasi ya Mbugangari.”

Yanasabye inkunga y’amasengesho ndetse n’inama abakristo, anabasaba ko batazateza amahane mu gihe azaba ari kuri izi nshingano za gishumba.

Ati “Inkunga yanyu irakenewe. Amasengesho, muzatube hafi, inama kandi ubucuti bugumeho, tuzafatanye uru rugendo rutoroshye. Imana izamfashe sinzabe umushumba w’igikoni namwe muzamfashe ntimuzabe intama z’amahane mu rwuri shalom shalom ndabakunda”

Igikorwa cyo kwimika abashumba b’abagore mu Itorero ADEPR giteganyijwe gutangira Tariki 9 Ukuboza, aho biteganyijwe ko hazarobanurwa abagore n’abagabo mu nshino za gishumba bo mu karere ka Gicumbi.

Rachel yasabye abakristo be kuzamuba hafi, bakirinda amahane mu gihe azaba ari mu nshingano za gishumba

AMASHUSHO- RACHEL YASABYE ABAKRISTO BE KUMUSHYIGIKIRA

@mamuhypertendance

congratulations 🎊 umu MAMU mwizaaaaaa

♬ original sound – Mamuhypertendance

More From Author

Imbamutima za Richard Nick Ngendahayo nyuma y’Igitaramo “Niwe Healing Concert”

Perezida wa Green Party, Dr. Frank Habineza, yatabarije insengero n’imisigiti, zujuje ibisabwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *