Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yashyize hanze amatike y’igitaramo cye, kizaba mu mpera z’umwaka yise ‘Icyambu Live Concert’, itike ya make ayigira ibihumbi 10,000frw.
Igitaramo ‘Icyambu Live Concert’ cya Israel Mbonyi, gitenyijwe kuba ku wa 25 Ukuboza 2025, muri BK Arena. Iki gitaramo kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kane.
Kuva mu myaka itatu ishize, abakirisitu bemera Yesu/Yezu bizihiza Noheli, umunsi uzirikanwaho ivuka ry’Umwami n’Umukiza wabo, bahurira muri BK Arena bakifatanya na Israel Mbonyi mu gitaramo kimaze kuba ngarukamwaka.
Mu matike y’igitaramo cye yagiye hanze, kwinjira ku ya make ni ibihumbi 10,000frw mu myanya yo hejuru, 20,000frw, 25,000frw 30,000frw mu nyanya ya CIP, 40,000 mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 50,000 frw mu myanya y’ikirenga.
Ni igitaramo yateguje nyuma yo gusogongeza abakunzi be album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ aherutse kumurikira mu Intare Conference Arena.
Biteganyijwe ko abazacyitabira azabaririmbira zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye.
Mu 2022, Mbonyi ni bwo yatangiye gukorera ibitaramo muri BK Arena kuri Noheli.
Mu mwaka ushize wa 2024, igitaramo cya Mbonyi cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10 aho cyahuriranye no kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki, yinjiyemo mu 2014 ubwo yasohoraga album ya mbere yise ‘Number one’.
Uburyo bwo kugura amatike, ni ukunyura ku rubuga rwa https://ticqet.rw/ cyangwa ugakoresha uburyo bw’akanyenyeri, unyuze kuri *513*01#.
