Ajya adukosora kandi tukajya ku murongo: Apôtre Mignonne, yakeje Scovia, wamuritse Televiziyo

Umushumba wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries Apôtre Mignonne Kabera, yakeje Scovia Mutesi, ujya ubakebura we n’abandi bakozi b’Imana, mu muhango wo kumurika Televiziyo ye ‘Urwagasabo Tv’

Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo, aho byari bigamije gufungura kumugaragaro Televiziyo nshya ya ‘Urwagasabo Tv’ iyoborwa n’umunyamakuru Scovia Mutesi.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abandi bantu barimo, Dr Laurent Mbanda uyobora umuryango wa RIC, Coach Gaël nyiri inzu ya Kigali Universe, Hadji Mudaheranwa Perezida wa Rwanda Premier League n’abandi.

Ubwo bajyaga mu mwanya wo gushyigikira itangira ry’iyi Televiziyo, Apôtre Mignonne, Umushumba wa Women Foundation Ministries ndetse na Noble Family Church, yashimiye Mutesi Scovia watangije umushinga wa Televiziyo, amubwira ko ari mu bo ajya akebura ndetse akajya ku murongo.

Yagize ati “Ikintu cyankuruye kuri Mama Urwagasabo, ni ukubona umuntu uvuga ushize amanga. Natwe turi mu bantu ajya akosora kandi tukajya ku murongo, Imana imuhe umugisha”

Yongeyeho “Nagiriwe umugisha wo kugira umugabo w’umunyamakuru, nagize amahirwe yo kumuba hafi cyane. Umugabo wanjye yabaye umutaramakuru kuri za BBC, CNN n’ahandi. Rero n’ubwo ntari umunyamakuru ariko nzi akazi mukora. Rero twe nka Women Foundation Ministries na Noble Family Church twifuje guhagararana na Mama Urwagasabo, bitewe n’uruhare agira mu iterambere ryacu nk’abaturage”

Apôtre Mignonne yavuze ko, abakristo ashumbye batanze Miliyoni 3 n’izindi 2 zizoherezwa nyuma, yongeraho ko badateye inkunga iyi Televiziyo uyu munsi gusa, ahubwo ko bazakomeza kubana nayo.

Amaze kuvuga atyo, uyu Mushumba, yahise ahamagara Coach Gaël umushoramari wubatse inzu ya Kigali Universe, maze amusaba nawe kugira icyo atanga kuri iyi Televiziyo nshya ya Scovia Mutesi, mu rwego rwo kumushyigikira.

Ati “Tuzakomeza dukore mpaka nitabaje na Coach Gaël, nkiraho nagira ngo ahite ansanga.”

Coach Gaël yahise avuga ko akunda Apôtre Mignonne ndetse cyane, yongeraho ko atanze Miliyoni 3 zo gushyigikira Televiziyo nshya ya Scovia Mutesi nk’umugore witeje imbere.

Uretse kandi abo, Dr Laurent Mbanda umuyobozi mukuru wa RIC (Umuryango uhuza amadini n’amatorero mu Rwanda) yabwiye Scovia, umuyobozi wa Urwagasabo Tv ko, bamuhaye Miliyoni 2 nk’umuryango, banamwizeza ko Itorero rye ‘EAR’ rizamushyigikira.

‘Mama Urwagasabo Tv’ ni Televiziyo nshya y’umunyamakuru Scovia Mutesi. Ikaba yaratangiye akoreta Online ku muyoboro wa Youtube. Uyu mugore abaye undi munyarwandakazi wa kabiri ushinze Televiziyo ye, nyuma ya Marie France Niragire, washinze Genesis Tv mu 2020, n’ubwo yaje guhagarara.

Apostle Mignonne Kabera, ni umwe mu bitabiriye ibirori byo gufungura Televiziyo ya Scovia Mutesi.

More From Author

Bamwe batangiriye rimwe: Richard Ngendahayo, yasangiye n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana-AMAFOTO

Iya make ni ibihumbi 10,000frw! Israel Mbonyi yashyize hanze amatike y’igitaramo ‘Icyambu Live Concert’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *