Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene, wamenyekanye nka Theo Bosebabireba, yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Mukunzi mwiza” ivuguruye mu mashusho, avuga ko ariyo ndirimbo itangije umushinga wo gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze za kera.
Akimara gushyira amashusho y’iyi ndirimbo “Mukunzi mwiza” Theo Bosebabireba, yabwiye Nkundagospel ko afite gahunda yo gusubiramo amwe mu mashusho y’indirimbo ze za kera zakunzwe, ndetse n’izidafite amashusho akazikorera amashusho ajyanye n’igihe.
Ati ”Mfite gahunda yo gukora amashusho y’indirimbo za njye za kera zakunzwe, zimwe murizo hari izifite amashusho ariko atajyanye n’igihe tugezemo ndetse hari n’izitayafite.”
Yakomeje avuga ko indirimbo ye “Mukunzi mwiza”, ariyo itangiye uyu mushinga, asaba abakunzi be ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kwitega ibyiza byinshi ari kubategurira, yongeraho ko ari gutegura n’izindi ndirimbo nyinshi nshya zizaba ziri kuri Album ye ari gutegura.
Theo Bosebabireba yatangaje ko gukora amashusho y’iyi ndirimbo yabifashijwemo n’umwe mu bakunzi be wo muri Uganda, bityo, bimuha igitekerezo cyo gukora n’izindi zo ha mbere. Yanaboneyeho gushimira abakunzi be bo muri icyo gihugu bishyize hamwe bakamuha inkuga yo kuvuza umugore we umaze iminsi arwaye impyiko.
Ati “Uyu muntu wanteye ingabo mu bitugu yo gukora amashusho y’iyi ndirimbo, niwe watumye ngira igitekerezo cyo kuba nakora n’izindi ndirimbo zanjye za kera, kandi nizeye ko bizashoboka kuko abaterankunga bazajya baboneka.”
Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye mu Rwanda. Yagize uruhare runini mu kumenyekanisha indirimbo zihimbaza Imana Nyarwanda mu bihugu by’ibituranyi.
Theo Bosebabireba yatangiye gukora umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu 2006. Kugeza ubu ni umwe mu bagihagaze neza muri uyu murimo wo kuririmba, akaba akunze gukora indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse bushingiye ku guhumuriza abababaye, kubwira abantu ineza ya yesu, kwihana, imbabazi no kubabarira.
Mu gihe kirekire Theo Bosebabireba mu muziki wo kuramya no guhimbaza imana n’umwe mu baramyi bafite agahigo ko kuba amaze gukora indirimbo nyinshi kurenza abandi. Akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Ineza y’Imana, Bosebabireba n’izindi.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO THEO BOSEBABIREBA ‘MUKUNZI WANJYE’
@MarieReine/Nkundagospel
