Yesu azaba yavutse! Israel Mbonyi yateguje igitaramo kuri Noheli ya 2025

Umuhanzi uyoboye abandi mu bahetse ibendera ry’umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda, Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gukora igitaramo “Icyambu’’, kigiye kuba ku nshuro ya kane.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mbonyi yatangaje ko igitaramo cye kizabera muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza 2025.

Kuva mu myaka itatu ishize, abakirisitu bemera Yesu/Yezu bizihiza Noheli, umunsi uzirikanwaho ivuka ry’Umwami n’Umukiza wabo, bahurira muri BK Arena bakifatanya na Israel Mbonyi mu gitaramo kimaze kuba ngarukamwaka.

Mbonyi yateguje ko no muri uyu mwaka azataramana n’abakunzi be, binyuze mu gitaramo kizaba kuri Noheli.

Ni igitaramo yateguje nyuma yo gusogongeza abakunzi be album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ aherutse kumurikira mu Intare Conference Arena.

Biteganyijwe ko abazacyitabira azabaririmbira zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye.

Mu 2022, Mbonyi ni bwo yatangiye gukorera ibitaramo muri BK Arena kuri Noheli.

Mu mwaka ushize wa 2024, igitaramo cya Mbonyi cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10 aho cyahuriranye no kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki, yinjiyemo mu 2014 ubwo yasohoraga album ya mbere yise ‘Number one’.

More From Author

Twagiye ku rugamba turi 45, turokoka turi 6- Ubuzima bwa Richard Nick witegura gutaramira i Kigali

Papa Léon wa XIV yashyikirijwe igitabo kiva imuzi urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *