“Simvuga iby’undi Ndavuga ibyanjye”-Ben na Chance basohoye indirimbo nshya

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serugo Ben n’umufasha we Mbanza Chance basohoye indirimbo nshya yitwa ‘Zaburi yanjye’ ikora ku marangamutima y’abantu.

Muri iyi ndirimbo humvikanyemo amagambo asa n’aho aba bahanzi baririmba bashima Imana kubera ko yaguye imbago mu muryango wabo ndetse ikanabaha amahoro. Hari aho baririmbye bati:

“Simvuga iby’undi ndavuga ibyanjye. Ndavuga ibyo amaso yanjye yiboneye. Yesu yanzahuye ku manywa y’ihangu nubwo naceceka umutima wavuga.” Bakomeza baririmba bati:

“Yatamuruye umwijima urahunga, inkingi y’umucyo ihagarara mu rugo rwanjye.”

Ben na Chance bakoze itsinda House of Worship mu mwaka wa 2016, ni abaririmbyi muri korali Alarm Ministries ikorera ubutumwa mu itorero ryitwa Foursquare Gospel Church.

House of Worship yakoze igitaramo cyayo cya mbere tariki ya 20 Gicurasi 2018, muri Serena Hotel i Kigali bamurika umuzingo w’indirimbo wa mbere bise ‘Izina rya Yesu Rirakomeye.’

Amakuru agera kuri Nkundagospel avuga ko mu minsi ya vuba bagiye kwerekeza muri Canada, aho bazitabira ibitaramo byiswe “Canada Tour” bizakorwa mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Let’s Worship Together with Ben & Chance” [Mureke turamye Imana turi hamwe na Ben na Chance].

Kanda hano wumve iyo ndirimbo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code