Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tumusifu Emmanuel yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yitwa ‘Ni wowe’ irimo ubutumwa bukangurira abantu kwifuza Imana kurusha uko bifuza iby’isi.
Muri iyi ndirimbo hari aho Tumusifu Emmanuel aririmba agira ati: “Mana ni wowe buhungiro n’agakiza kacu. Ni wowe duhanze amaso ku manywa na nijoro”. Akomeza agira ati:
“Nk’uko imparakazi yahagira ishaka amazi mu butayu uku niko tugukeneye mwami.”
Tumusifu akomeza agereranya umuntu ugendana n’Imana nk’igiti giteye hafi y’umugezi kidashobora kuma uko byagenda kose. Araririmba ati:
“Igiti giteye hafi y’umugezi ntikijya gikangwa n’igihe by’amapfa, ntikijya gikangwa n’ubutayu, amababi yacyo ahora atoshye ndetse gihora cyera imbuto.”
Uyu muhanzi uri kuzamuka neza yakoze izindi ndirimbo zitandukanye, zirimo ‘Azaza’, ‘Witinya’ ndetse n’izindi.
Amajwi y’iyi ndirimbo nshya yafashwe na Ndaje Music, mu gihe amashusho yafashwe na Canaan.