Umushumba mukuru w’Itorero Revelation of Omega Church (ROC), ryahoze ryitwa Omega Church, Pst Liliose Tayi yabwiye abari bitabiriye igiterane cyo kohereza abashumba bashya mu matorero mashya yo hanze ya Kigali, ko atigeze atekereza ko aboherejwe barimo Pst Eddy Musoni, wagiye kuyobora itorero rya ROC i Rwamagana na Pst Olivier Ngororabanga wagiye kuyobora itorero rya ROC mu Bugesera, i Nyamata, bazigera baba abashumba.
Ubwo yabwiriza imbaga nyamwinshi yari yitabiriye iki giterane, Pst Liliose Tayi yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu 1 Abakorinto 4:17 rivuga ko umuntu ugihamagarwa akwiriye gukora gusa akumvira icyo Imana imubwiye ,agakorera bose, akigisha bose, akabwira bose, mbese akabagarira yose kuko ataba azi icyo abantu abwira bazaba.
Yagize ati:“Iri jambo ry’Imana rigize riti ni cyo gitumye mbatumaho Timoteyo umwana wanjye nkunda ukiranukira umwami wacu. Azibutsa inzira zanjye zo muri Kristo, nk’uko nigisha hose mu matorero yose.”
Akomeza agira ati:“Timoteyo rero mvuga ahuriye he n’ibyo turimo, abashumba tugiye kohereza mbanye na bo imyaka irenga 20 baje ari abana , ari abanyeshuri batari bashaka aba badamu mureba babicaye iruhande , nta n’ubwo bari bazi ko bazabona abagore, sinzi ko bari bazi ko bazabona abagore, bari bameze nk’uwo wacu badatekereza kuzashaka. Mwibaze kubana n’abantu imyaka 21 , ikintu nshimira Imana, naba mbeshye mvuze ko nigeze ntekereza ko aba bantu bazavamo abashumba , nta n’ubwo nabaga mbitekerereza, nawe iyo ugihamagarwa urakora gusa ukumvira icyo Imana ikubwiye ,ugakorera bose, ukigisha bose, ukabwira bose , ukaganiriza bose kimwe, kuko uba utazi uzavamo cyangwa ngo umenye uko bizagenda.”
Yakomeje agira ati:“Ntushobora kurera utekereza ngo umuntu azavamo iki n’iki, Pawulo rero yakoreye ibi bintu Timoteyo akurikije ibi byose.”
Muri iki giteranire cyari kiyobowe n’umushumba mukuru w’iri torero Pst Liliose Tayi n’umutware we, Pst Gregory hagaragayemo amashimwe menshi, aho uyu munsi wafashwe nk’umunsi udasanzwe muri Revelation of Omega Church(ROC), nk’uko byagarutsweho na Pst Gregory.
Yagize ati:“Uyu munsi ni umunsi mukuru, ni umunsi udasanzwe mu itorero ryacu ROC, ntabwo ari umunsi usanzwe ni umunsi w’umunezero.Turishimye rero ni iby’icyubahiro kugira ngo mube mufatanyije natwe uyu munsi , uyu munsi ni umunsi ukomeye kuri twe kubera ko mwashoboye kubana natwe, kuko twabatumiye , turashima Imana kandi natwe turabashimira. Rero ndashaka kubaha ikaze, ndabakiriye.”
Muri aya masengesho yabaye uyu munsi tariki ya 26 Mutarama 2024 “Commissioning Service”, hasengewe abantu bari mu byiciro bitatu , harimo abadiyakoni 3, Pst. Emmanuel Nsengiyumva usanzwe ashumba itorero riri i Gatsibo, Pst. Olivier Ngororabanga ugiye kuyobora itorero rya ROC mu Bugesera, i Nyamata, Pst Eddy Musoni ugiye kuyobora itorero rya ROC i Rwamagana ndetse na Pst Jean Louis.
Uyu munsi kandi wabanjirijwe n’amateraniro yo mu mibyizi yamaze iminsi itatu yatangiye kuwa 23 Mutarama kugeza Kuwa 25 Mutarama 2024, yarafite insanganyamatsiko igiri iti “Ndatuma nde”
Aya masengesho yo kohereza abashumba bashya mu matorero mashya yabereye aho iri torero risanzwe rikorera mu Mujyi wa Kigali, i Kagugu.