Papa mushya Leon XIV ni muntu ki?

No mu gihe  izina rye ryari ritaratangazwa kuri Baliko ya Basilika ya Mutagatifu Petero, imbaga yari hasi yari yatangiye kumwenyura ivuga ngo “Viva il Papa” – bisobanura ngo “Imana imurinde, Papa.”

Robert Prevost, w’imyaka 69, yabaye Papa wa 267 akaba yafashe izina rya Leo wa XIV.

Nubwo akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leo wa XIV abonwa nk’ufitanye isano ikomeye n’Amerika y’Amajyepfo, kuko yamaze imyaka myinshi ari umumisiyoneri muri Peru mbere yo kuba arikiyepisikopi muri icyo gihugu.

Yavukiye  i Chicago mu 1955, ababyeyi be bakomoka muri Ecuador no mu Bufaransa. Prevost yatangiye ubuzima bwe bwa gikirisitu akiri muto, ari umusore ushinzwe gukorera kuri altari. Yabaye padiri mu 1982 maze yimukira muri Peru mu 1985. Yakomeje kujya agaruka muri Amerika gukora umurimo w’ubupadiri muri paruwasi y’iwabo.

Yabaye umwenegihugu wa Peru kandi azwi cyane kubera uburyo yakundaga gufasha abatishoboye n’ababayeho nabi, ndetse no guharanira ubumwe mu matsinda atandukanye.

Yamaze imyaka icumi i Trujillo, umujyi uri mu majyaruguru ya Peru, aho yakoze nk’umupadiri wa paruwasi kandi yigisha muri seminari.

Mu ijambo rye rya mbere nk’umushumba wa Kiliziya, Papa Leo wa XIV yashimiye uwamubanjirije, Papa Fransisko. Yagize ati: “Turacyumva mu matwi yacu ijwi ryari rifite intege nke ariko ryuje ubutwari rya Papa Fransisko wadusabiye umugisha.” Yahumurije imbaga ati: “Dufatanye urunana, turi hamwe n’Imana, tuzatera imbere twese.”

Leo wa XIV yanavuze ku gihe yamaze mu Itorero ry’Ab’Augustin. Ku myaka 30, yinjiye mu murimo wabo ajya muri Peru. Nyuma, Papa Fransisko yamugize Musenyeri wa Chiclayo muri Peru hashize umwaka umwe gusa abaye Papa.

Prevost yamamaye cyane mu buyobozi bwa Kiliziya kubera uruhare rukomeye yagize nk’umuyobozi mukuru wa Dicasteri ishinzwe abepiskopi muri Amerika y’Amajyepfo, itsinda rishinzwe guhitamo no kuyobora abepiskopi.

Papa Fransisko yamugize Karidinali mu gihe kitari kinini gishize – imyaka ibiri irabura gato. Kubera ko abakaridinali benshi batoye muri konklawe bari baratoranyijwe na Papa Fransisko, ntibitangaje ko umuntu nka Prevost, usangiye na we icyerekezo, ari we watowe kuba Papa – nubwo yari aherutse kugirwa karidinali.

Biteganyijwe ko azakomeza impinduramatwara za Fransisko mu guhindura Kiliziya Gatolika. Prevost azwiho gusangira na Fransisko ibitekerezo ku nkunga, ku mpunzi, kurengera abakene, no kubungabunga ibidukikije.

Nubwo ari Umunyamerika, Prevost asobanukiwe ibibazo by’imbere muri Kiliziya. Ariko kandi, inkomoko ye muri Amerika y’Amajyepfo ihuza neza n’iya Papa Fransisko wahoze akomoka muri Argentine.

Mu gihe yakoraga nk’arikiyepisikopi muri Peru, ntiyabashije guhunga ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina byagiye bivugwa muri Kiliziya, dore ko diyosezi ye yamaganye yivuye inyuma ibirego by’uko yaba yarigeze kubihisha.

Mbere ya Konklawe, umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yavuze ko abakaridinali bari bagaragaje ko bakeneye Papa ufite “Umwuka w’ubuhanuzi,” umuntu ushobora kuyobora Kiliziya ifunguye ku isi kandi ishobora gutanga icyizere n’umucyo  mu bihe bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *