Kigali-Serena Hotel, kuwa 5 Ugushyingo 2024, Hari kubera inama izamara iminsi ibiri , iyi nama yiswe “EMPOWERMENT SUMMIT 2024” ihuje Leta, imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ndetse Amatorero ya Gikristo ari mu bufatanye na Compassion International (Rwanda) Ibiganiro biri kubera muriyi nama biri kwibanda ku insanganyamatsiko igira iti “URUHARE RW’ITORERO MU ITERAMBERE RY’ IMIRYANGO” ( Church-led Household Transformation)
Iyi nama yiswe “Empowerment Summit 2024″ iri kwibanda ku bufatanye bwa Leta, Amatorero ya Gikristo ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta mu bikorwa bigamije gushakira umuti w’ikibazo cy’ubukene mu miryango ndetse n’uburyo iyi miryango yahuriza hamwe imbaraga ngo umusaruro wiyongere hagamijwe iterambere rirambye mu Rwanda.
INGINGO NKURU ZIYOBOYE IBI BIGANIRO
1.Uburyo Itorero ry’u Rwanda rishobora kugira uruhare mu guhindura imiryango nyarwanda, gushimangira ubufatanye mu kuzamura imiryango itishoboye no guhangana n’ibibazo byinshi byugarije imiryango bidindiza iterambere.
2. Mu ijambo ryo kwakira abitabiriye iyi nama , Pastor John Kubana uhagarariye Compassion International mu Rwanda yagarutse ku mbaraga zavuye mu bufatanye hagati ya Compassion International n’ amatorero ya Gikristu agera kuri 444 akorera mu turere twose tugize u Rwanda aho ifasha abana ndetse n’imiryango yabo igera kuri 117,211.
3. Umushitsi mukuru muriyi nama yari umuyobozi w’Urwego rushinzwe imiyoborere RGB/ Dr. Doris Picard Uwicyeza yijeje ubufatanye imbaraga n’ubushake mu gufatanya n’imiryango ishingiye ku myemerere.
Yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe na RGB abanyarwanda bashima uruhare rukomeye imiryango ishingiye ku myemerere igera ku kigero cya 83,7% ibikorwa bikorwa n’amatorero ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere. Mu burezi yavuze ko imiryango ishingiye ku myemerere ifite yihariye 54% b’amashuri yubatswe mu Rwanda.
– Mu buzima, yagarutse ku bitaro 14 byubatswe hirya no hino mu Rwanda ari ibyabihaye Imana ndetse na n’ibigo nderabuzima byinshi.
– Mu Bwishingizi : Imiryango ishingiye ku myemerere, amadini n’amatorero yishurira Mutuelle de Santé abatishoboye benshi mu Rwanda .
4.ADEPR, Mu ijambo ryatanzwe n’umuvugizi wa ADEPR Rev. Esaie NDAYIZEYE , yavuze ku mpamvu ari ngombwa ko Itorere ryita ku Iterambere ry’umuryango. Yatangiye avuga ko nta muryango wagira ikibazo ngo ingaruka ntizigere ku yindi miryango.
Yavuze ko Impamvu nyamukuru Itorere rikwiriye kwita ku miryango ari uko Umuryango ari umushinga w’ Imana bwite yatangiye. Yagarutse ku kuba Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyacu ryita ku muryango ndetse ko n’ Itegeko ry’umuryango riharanira ko abanyarwanda batura mu miryango iguwe neza unezerewe .
Itorere rifite inshingano mu kubaka umuryango wishimye ufite Iterambere ryuzuye.
Yagarutse ku buhamya bw’abantu bagiye biteza Imbere babifashijwemo n’itorero.
Yavuze ko ahanini Itorero ry’abashishikarije kubanza kwiga gusoma no kwandika nk’ urufunguzo rwo kujijuka. Ibi byatumye ibihumbi bigera kuri 984 yigishijwe , Itorero Kandi ryashije gufungura ibitaro hirya no hino mu gufasha sector y’ubuzima , ndetse Itorere rishinga amashuri hirya no hino kugira ngo rya reme ry’uburezi rigere kuri bose .
Agaruka ku ntego yiyi nama yavuze ko ubu bibanda ku guhangana no gukemura:
– Amakimbirane mu miryango aho itorero rishishikariza ko ababana batarasezeranye mu buryo bw’amategeko kubikora kugira ngo bubakire ku muryango ubana mu mahoro.
– Abakobwa baterwa inda zitateganyijwe
– Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
5. EAR Karuganda ryo mu ntara y’Amajyaruguru umurenge wa kinoni ! Yagarutse ku bikorwa byiza bishingiye ku bufatanye bw’Itorero na Compassion International Rwanda yabashije kubashyigikira muri gahunda zitandukanye zirimo kwita ku bagore batwite n‘abana babo, kubafashiriza mu rugo, porogaramu yo kwita ku bana Bari mu mashuri abanza, ayisumbuye ,kaminuza kugeza ku myaka 22 umwana atandukaniye numushinga kugera agarutse gutanga ubuhamya bwaho umushinga wamumariye.
Uyu mushinga wa Compassion International ya Karuganda umaze kwiga ku bibazo byugarije umurenge wabo wafashe iya mbere mu gufasha abafatanya bikorwa bawo mu guhindura imibereho no kwiteza Imbere hakorwa imishinga yo kwiteza imbere aho ubu imiryango myinshi yazamutse muriyo.
Mu bagenerwabikorwa 253 bisunze ibigo by’Imari n’amabanki ku buryo bose bafite amakonti muri banki:
– Mu miryango 56 , harimo imiryango 17 yari ikenye ubu imaze kwiteza imbere aho yinjiza 6500 ku munsi. Indi miryango 75 yinjiza 3000 ku munsi iri mu nzira yo kwivana ku bukene.
6.LODA : Nyinawagaga Claudine umuyobozi mukuru wa Loda yavuze ko hagati ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni zikabakaba 14 z’abaturiye u Rwanda , imiryango ibihumbi 800 birengaho gato biri munsi y’umurongo w’Ubukene ni ukuvuga munsi y’amadolari 3,65 $.
NIKI GIKENEWE
Nyinawagaga Claudine yagarutse ku kibazo gikomeye cyugarije ya miryango atari ubukene cyane ahubwo ko ari ikibazo cy’imyumvire :
– Harimo aho usanga umuryango waratakaje icyizere mbese nta byiringiro byejo hazaza.
– Amakimbirane mu miryango no kubura urukundo ari nayo nyirabayazana bw’ ingaruka zivamo n’ubwicanyi aho usanga
Umugabo yivugana umugore , umwana yivugana se, umugore yivugana umugabo, abana bifuriza ba nyirakuru gupfa vuba ngo basigarane imitungo.
– Umuryango watakaje ubunyangamugayo aho usanga rimwe na rimwe abakabaye bagenerwa amahirwe muri gahunda zitandukanye za Leta.
usanga habamo uburiganya mu gutoranya abakene ugasanga ubufasha bujya mu bandi bishoboye kubera batanze ruswa, cyenewabo nibindi….
Yashoje asaba abantu bose kuba hafi yiyo miryango ndetse yizeza imiryango yose izakenera amakuru kuri iriya miryango ko yabafasha kuyabaha ndetse banabishatse yayabagereza no ku byicaro byabo.
7. RGB : Umuyobozi ushinzwe sosiyete sivile ndetse n’ Imiryango ishingiye ku myemerere KANZAYIRE JUDUTH , washimye Imirimo yiyi nama ndetse anasaba ko yazaba ngaruka mwaka we yagarutse kuri gahunda za Leta O kuvana imiryango mu bukene ngobyi y’ubukene yashimangiye nka gahunda ya VUP isanzwe irimo ibyiciro byinshi birimo ingoboka ku baturage bari mu bukene cyane. Yavuze kandi kuri gira Inka munyarwanda aho abanyarwanda borozwa nabo bakaba bashobora koroza abandi Inka cyangwa amatungo magufi nk’ ihene, ingurube …
Yashoje avuga ko intumbere ya twese ifite aho ihurira na compassion International ndetse ahishura ko Compassion International iri miryango izana umitungo mwinshi mu Rwanda .
RGB ivuga ko itanga Raporo buri mwaka muri MINECOFIN z’uburyo Iyi miryango itegamiye kuri Leta izana umitungo mwinshi mu Rwanda ahubwo avuga ko icyo bitaho nukureba niba Icyo uwo mutungo waje gukora aricyo ukoreshwa .
8.URWEGO FINANCE, Christine BAYINGANA umuyobozi mukuru (CEO) Yavuze ku banyarwanda babaho badafite amakuru ku byiza byo gukorana na Banki aho bamwe badafite inguzanyo , abandi badafite konti.
Yatanze amakuru ko buriya nta hantu haba ubutunzi nko mu byaro avuga ko imbogamizi ahubwo bagira ari ubukangurambaga budahagije .
Yavuze ko urwego rugira uburyo rugira gahunda yo gufasha amatsinda y’abantu 5 guhabwa inguzanyo buri wese akishingira mugenzi we.
Muraya matsinda yo kwishingirana bahabwa inguzanyo bayishura neza bagahabwa Indi ariko nabo bunguka !
Yamenyesheje abitabiriye inama ko Urwego Finance rufite inguzanyo yihariye ihabwa abantu bifuza kwiteza imbere mu buhinzi aho ku bufatanye na Mastercard bahereza abasore cyane cyane abari n’abategarugori inguzanyo ku nyungu ya 7%.
KANZAYIRE JUDITH uyobora imiryango itabogamiye kuri Leta yarangije ashishikariza izi nzego zose z’imiryango ishingiye ku myemerere nindi itari iya Leta gukorana n’ Akarere ndetse na DJAF kugira ngo bafashwe kumenya ishusho y’ubukene mu duce kugira ngo hirindwe gufasha abantu bamwe nyamara muri amatorero cyangwa imiryango myinshi ya gikristu.
Yasabye iyi miryango itari iya Leta ndetse n’amatorero kuzirikana ko ari abantu bunganira inshingano za Leta zo kwita ku baturage bazirikana ko izi nshingano zikwiriye gushyirwamo imbaraga ndetse yasabye amatorero kubahiriza amabwiriza ya buri rwego (standards).