Papa Francis yihanije abanze guha umugisha abatinganyi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yibukije Abepisikopi bo ku Mugabane wa Afurika bateye utwatsi ibwiriza rye ryo guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina ko ku Isi nta muntu utari umunyabyaha.

Papa Francis mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Stampa kuri uyu wa 29 Mutarama 2024, yatangaje ko itorero ryo muri Afurika ari “umwihariko” kuri iri bwiriza bitewe n’uko kuryamana kw’abahuje ibitsina kuri uyu mugabane bihabanye n’umuco waho.

Yagize ati “Ariko twese turi abanyabyaha. Kubera iki twakora intonde z’abanyabyaha bajya mu rusengero n’abadakwiye kurujyamo? Ubu si ubutumwa bwiza.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yashimangiye ko nta muntu ukwiye guhezwa mu rusengero kuko n’Imana ubwayo yemera kwakira buri wese uyisanga.

Yatangaje ko abarwanya iri bwiriza bari mu matsinda mato, bityo ko nta muntu akwiye guhindurira imyumvire. Ati “Mu itorero, hasanzwe habaho amatsinda mato y’abantu bashaka kunyuranya n’abandi. Umuntu agomba gukomeza urugendo, agahanga amaso imbere.”

Iri bwiriza ryasohotse tariki ya 18 Ukuboza 2023 risaba abasaseridoti guha aba bantu umugisha mu buryo busanzwe. Risobanura ariko ko ntaho uhuriye n’isakaramentu rihabwa umugabo n’umugore bashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code