Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christophe Ndayishimiye, ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, abenshi bakunda kwita umuhungu w’umuhanzi Apollinaire Habonimana muri muzika, agiye gukora igitaramo cyiswe ‘Acinzira Live Concert’ kizaba tariki ya 18 Gashyantare 2024.
Amakuru uyu muhanzi yashyize hanze avuga ko kwinjira muri iki gitaramo cy’imbaturamugabo bisaba kwishyura Rwf5, 000 ahasanzwe ndetse na Rwf10,000 muri VIP.
Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’abaramyi bamaze kubaka izina mu Rwanda no mu mahanga, barimo Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi, Jean Christian Irembere ndetse n’abandi
Uyu muhanzi uheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Uhambaye’ benshi bakunze kumwita umuhungu w’umuhanzi Apollinaire Habonimana muri muzika kubera ko ari we wamuzanye mu muziki ndetse akaba ari nawe umwandikira indirimbo zimwe na zimwe.
Christophe Ndayishimiye abarizwa muri God Is Able Church iherereye i Kanombe. Ahamya ko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana agamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo Kubimenya, Nibwo buzima ndetse n’izindi.