Apostle Gitwaza yimitse Pst Sera

Umuyobozi wa Authentic World Ministries ku Isi, Apostle Dr. Paul Gitwaza yimitse Pst Sera, umushumba mukuru wa Rehoboth Well Ministries mu giterane cyo kwizihiza imyaka ibiri itorero ritangiye gukora ku mugaragaro.

Iki gitaramo cyiswe ‘Celebration Grace Conference’ cyari gifite intego yo gushima Imana kumirimo itangaje yakoze mu itorero Rehoboth Well Ministries ndetse no mu banyarwanda muri rusange.

Pst Sera yatangaje ko yahisemo kwimikwa na Apostle Dr Paul Gitwaza kubera ko amufata nk’umubyeyi we. Yagize ati:

“Ubundi njyewe narezwe n’umushumba Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza kuko nahoze nsengera muri Zion Temple. Niyo mpamvu rero nahisemo ko ari we wanyimika nkaba Rev.Pasiteri kandi niteguye neza kwinjizwa muri izo nshingano nkuko namaze kumenya ko Imana inkeneye muri uyu muhamagaro.”

Iki giterane cyitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostle Christophe SEBAGABO nawe uherutse kwimikwa na Apostle Dr.Paul Gitwaza, Apostle Serukiza Sosthene na Bishop Harerimana Jean Bosco wo muri Zeraphat. Ibi birori byitabiriwe n’abanyamuziki bakunzwe nka Ben na Chance, Josh Ishimwe na Bosco Nshuti warumaze iminsi ku mugabane w’Iburayi.

Reba uko byari byifashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code