Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yongeye gusangiza abamukurikira ubutumwa burebure busobanura ibihe bikomeye avuga ko yanyuzemo mu buzima bwe, nyuma y’amakuru y’uko yatangiye inzira yo gutandukana n’umugabo we, Idrissa Jean Luc Ouédraogo.
Mu butumwa yise “Inkuru ya Ishimwe”, Vestine yavuze ko yakuriye mu muryango w’abakijijwe ndetse kuva akiri muto akagirana umubano ukomeye n’itorero n’umurimo w’Imana. Yasobanuye ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yinjiye mu buzima bushya, aho yaje kugira amarangamutima ku muntu yakunze.
Vestine yavuze ko nyuma yaje gusanga hari ibintu byinshi atari azi kuri uwo muntu, ariko ko yakomeje kumwizera. Yavuze ko abantu bamwe bamugiraga inama yo kwitonda, ariko ko atazihaga agaciro kubera uburyo yari amwizeye.
Mu buhamya bwe, Vestine yavuze ko ubuzima bwo mu rugo bwaje kumubera umutwaro ukomeye, ku buryo hari igihe yageze aho atekereza ko ubuzima bwe burangiye. Yavuze ko yigeze gutekereza ko kwiyahura ari bwo buryo bwo guhunga ibibazo yari arimo, ndetse ko ibyo bitekerezo byagiye bigaruka kenshi.
Yavuze kandi ko mu bihe by’umubabaro yahuye nabyo, umugabo we yashatse kumubuza gukomeza ibikorwa bye bya muzika n’umuhamagaro w’ubuhanzi. Yagaragaje ko yageragejwe gutandukanywa na bamwe mu bantu bari bamufitiye akamaro mu murimo we, ariko ko ibyo bitabujije ko akomeza kuririmba no gukorera Imana.
Vestine yanavuze ko hari ibirego byagiye bimuvugwaho, birimo ibyerekeye umwana we, avuga ko byamwangirizaga isura ndetse ko hari amakuru avuga ku mubyeyi w’umwana atari yo. Ibi abivuga mu gihe umugabo we na we yagiye mu rukiko asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN ku mwana, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru.
Mu butumwa bwe, Vestine yavuze kandi ko igihe yari atwite yanyuze mu bihe bikomeye ndetse aza kuva mu rugo. Yavuze ko yagiye kubyarira kure, ahitamo gutegereza ko haboneka ituze kugira ngo umwana we azabashe kumenyana na se.
Asoza ubu buhamya, Vestine yageneye ubutumwa abakobwa n’abagore banyura mu bihe bikomeye, abasaba kudacika intege, gushaka ubufasha no gukomeza kwizera Imana. Yashimangiye ko inkuru ye yayisangije abandi kugira ngo ibabere isomo rikomeye n’ihumure ku banyura mu bihe bisa n’ibyo yanyuzemo.
Asoza ubutumwa bwe kandi yifashishije amagambo yo muri Bibiliya agira ati: “Kuko Uwami Imana azantabara, ni cyo gituma ntamwara.”
Aya magambo aje nyuma y’uko Vestine atangaje ku mugaragaro ko yatangiye inzira yo gutandukana n’umugabo we, avuga ko yafashe icyo cyemezo nyuma yo kubona amakuru n’ibimenyetso avuga ko Idrissa yaba yaragiranye imibanire n’abandi bagore. nkuko bigaragara muri dosiye y’urega (Vestine),
Nubwo hari ibirego by’impande zombi ntiharasohoka umwanzuro w’urukiko kuri byo.


