Korali El-Shaddai iri mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 imaze itangiye umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo yabanje guha abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana indirimbo bise “WARAHABAYE” ije mbere y’iminsi itatu gusa ngo icyo gitaramo kibe.
Iyi korali ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 imaze mu murimo w’Imana kizaba ku wa 29 Kamena 2024 kuri Kigali Bilingual Church.
Ni igitaramo bazahuriramo na Vumulia Mfitimana, ndetse n’andi makorali atandukanye arimo The Clarion Call Choir, Inkurunziza family choir, na Inyenyeri Choir.
Mu kiganiro iyi Korali yagiranye n’itangazamakuru yatangaje byinshi ku mateka yayo ndetse iboneraho n’umwanya mwiza wo gutumira abakunzi bayo bose muri iki gitaramo kizaba mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena.
El-Shaddaï choir yatangiye umurimo mu 1999; bituretse ku bagabo batatu ari bo Merald, Rwubaka na Karangwa Elisé ukinayiririmbamo. Kugeza ubu ikaba igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25. Yatangiranye imbaduko mu murimo w’ivugabutumwa muri iri torero, kuko yahise imenyekana mu gihugu hose, ndetse no hanze yacyo dore ko banahafite ibigwi bitazwi ku zindi Korali ngenzi zayo haba mu Itorero ryabo cyangwa no muyandi matorero.
Bimwe mu bitaramo bitazibagirana iyi korali yakoze ndetse bikanayisigira ibigwi n’amateka akomeye, ni icyabereye i Bukumbura mu Kamenge mu 2008, aho Nyakwigendera Perezida Nkurunziza Pierre yitabiriye icyo gitaramo cyo guhimbaza Imana. Indirimbo nziza yahumviye zikaba zaratumye adashobora kwiyumanganya maze arahaguruka asanga abaririmbyi ku ruhimbi n’abamurindaga kubera ibyishimo aririmbana nabo ariko ntibyarangirira aho dore ko yahise anaha iyi Korali impuzankano igizwe n’imyambaro n’inkweto bakabishyikirizwa binyuze kuri Ambadaderi w’ u Burundi mu Rwanda muri icyo gihe.
Korali El-Shaddaï imaze gukora ibitaramo byinshi ariko ahanini byibanda ku gusabira ubufasha abababaye, aho ibitaramo 3 muri byo byari bigamije gusana inzu z’impfubyi i Kinyinya, ubutabazi bwo kuvuza umuririmbyi wari wararwaye bikomeye, no gukusanya imyambaro n’ibyo kurya byo guha abantu batishoboye.
Iyi korali imaze gukora Album 8 z’indirimbo z’amashusho, aho iri kukanyuzaho yitwa “Azaza ndetse na WARAHABAYE basohoye muri ibi byumweru bibiri”.
El Shaddai choir irahamagarira abakunzi bayo kuzitwaza inkunga cyangwa kuyohereza kugira ngo ikore umurimo w’Imana. Abazitabira igitaramo cyabo bazahimbaza Imana mu ndirimbo zitandukanye z’iyi korali nka “Ntabaza”, “Isabato”,”Gumana Nanjye”, “Kubwo Kwizera”, “Sinzakuvaho”, “Ubuzima”, “Ni Yesu gusa”, n’izindi nyinshi.