Umusizi Musare yahuje inganzo na Kibasumba havuka ‘Keza’

Umusizi Musare Paradis yahuje imbaraga n’umusizi witwa Kibasumba Confiance maze bahimba igisigo abantu bumva bagahimbarwa bise ‘Keza’.

Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel, Musare Paradis yatangaje ko iki gisigo cyitwa ‘Keza’ cyakomotse ku nkuru mpamo y’umukobwa wibarutse akiri muto umuryango ukamutererana. Yagize ati:

“Igitekerezo cyo kwandika iki gisigo cyavuye ku nkuru mpamo y’ibyabaye ku mwana wu’mukobwa tutashatse gukoresha izina rye bwite. Twafatiye ku nkuru y’uko yibarutse mu bihe bitari bimworoheye, birimo gutereranwa n’umuryango tumuhimbira igisigo kiri mu buryo buri rusange ariko kijyanjye n’ikiragano turimo. Iyi niyo mpamvu mu mazina y’ubu nka: Agasaro,Teta, Kaliza,Ineza na Keza ajyanye n’ikiragano cya none twahisemo “Keza”.

Musare akomeza avuga ko akigira icyo gitekerezo mu mutwe we hahise hazamo umusizi Kibasumba Confiance yumva kubera ibigwi bye baramutse bahuje imbaraga byakongerera icyo gisigo uburyohe. Yagize ati:

“Kibasumba Confiance amaze gukora ibisigo bitandatu kandi byashimishije benshi, bityo kubera ubuhanga bwe nifuje gufatanya nawe gukora iki gisigo kugira ngo ubwiza buhure no kwisiga. Abantu benshi batubwiye ko bakunze ubufatanye bwanjye na Kibasumba, murumva ko nanjye nahisemo gukorana n’umuntu w’ingenzi mu nganzo.”

Musare Paradis ni umunyabugeni, umuhanzi ndetse akaba n’umusizi wabitangiye mu mwaka wa 2019, atangira gukorera abandi ibihangano bakabyitirirw ariko uko iminsi yakomeje kwicuma inganzo ya Musare yakomeje kwaguka atangira gukora ibisigo bye ndetse akanabyitirirwa. Kugeza uyu munsi amaze kwandikira abantu banyuranye ibihangano 10 ndetse n’ibye bwite 5.

Musare Paradis yizera ko mu myaka 5 iri imbere inganzo ye izaba yaramaze kuganza mu Rwanda, ku buryo 90% by’intego ze azaba yarazigezeho.

Kanda hano wumve igisigo Keza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code