Apostle Dr. Paul Gizwa uyobora Authentic World Ministries /itorero Zion Temple yatangaje ko yasoje amateraniro y’iminsi 7 asaba Imana ko u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo byakongera kuba igihugu kimwe.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Nkundagospel Apostle Dr. Paul Gizwa yagize ati:
“Mvuye mu materaniro arangiza iminsi irindwi twarimo yo gusenga, nasoje mbabwira ko dukeneye ubutatu. Ubutatu ni ukubona Congo, Rwanda n’Uburundi byongera kuba igihugu kimwe, tukagira amahoro. Umuntu akajya mu Burundi akajya mu Rwanda no muri Congo. Mbese urebye nibyo nasengeye uyu munsi.” Yakomeje avuga ko umuntu adashobora kugira amahoro kandi hari intambara mu baturanyi be. Yagize ati:
“Nta kuntu u Rwanda twarya twenyine abaturanyi bashonje kandi n’abaturanyi nabo ntibari bakwiye kurya u Rwanda rushonje . Nta kuntu twagira amahoro bo batayafite, igihe cyose tuzakomeza turyana inzara.”
Ibi Apostle Dr. Paul Gizwa yabigarutseho nyuma y’aho hashyize igihe kitari gito humvikanye umubano utari mwiza, aho leta ya Kinshasa yashinjaga u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ushaka guhirika ubutegtsi bwa RDC ndetse na leta y’Uburundi igashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa Red Tabara nawo wifuza guhirika ubutegetsi bw’Uburundi, kugeza n’aho Uburundi bwahisemo gufunga imipaka yose iruhuza n’igihugu cy’u Rwanda.