Umuyobozi wa Authentic World Ministries ku isi, Apostle Dr. Paul Gitwaza yasutse amarangamuti ye ubwo yavugaga ku rukundo akunda umuramyi Fortran Bigirimana.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Nkundagospel, Apostle Dr. Paul Gitwaza yatangaje ko nta mpamvu n’imwe yatuma atitabira igitaramo cya Fortran Bigirimana kubera ko nawe ajya akunda kwitabira ibitaramo bye byabaye hirya no hino ku isi. Yagize ati:
“Buriya Fortran Bigirimana ni umuntu uca bugufi, ukunda abantu b’Imana kandi ufasha abantu nta torero atiyumvamo n’iryacu rero aryiyumvamo. Yagiye ambera umugisha mu bihe byinshi nagiye nkora ibiterane hirya no hino ku isi Fortran Bigirimana akaza ntanamuhembye, ntanamuhaye ikintu akaza rwose akitanga biranezeza cyane.” Yakomeje agira ati:
“Rero nawe kuba yaje gukora igitaramo numvise ibyo narimo byose nabireka. Uyu munsi niriwe mpuze cyane ntibyari byoroshye ko nitabira iki gitaramo ariko iyo iza kuba ari inshuti gusa isanzwe nari kuyisaba imbabazi ariko we byananiye.”
Ku rundi ruhande ariko na Fortran Bigirimana yagaragaje ko akunda cyane Apostle Dr. Paul Gitwaza ndetse akaba ari yo mpamvu yamutumiye muri iki gitaramo cyiswe “Birakumvira Live Recording Experience” cyabereye kuri New Life Bible Church.
Yagize ati “Mfite inshuti nyinshi harimo na Apôtre Dr. Paul Gitwaza, ni umubyeyi nubaha, n’iyo aje i Burayi turakorana cyane, akunze kuntumira tugakorana mu bikorwa bitandukanye. Yabaye inshuti n’umubyeyi mu by’umwuka.”
Bigirimana Fortran ukomoka i Burundi ariko akaba amaze imyaka 10 atuye mu Bufaransa hamwe n’umuryango we, yagarutse mu Rwanda gutaramira Abanya-Kigali nyuma y’igitaramo aherutse gukorera muri Canada.
Uyu muhanzi ari mu baramyi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Ntacyo Nzoba”, “Ni amahoro” n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bakundwa na benshi mu Rwanda no mu Burundi.