Korali Send Us God, ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi riherereye i Kigali- Kibagabaga, ifite amateka ashingiye ku itsinda ry’abana ryatangiriye mu rugaga rw’abaronda-bukanda (Adventurer Club) ahagana mu 1996, ikaza gukura ikaba umuryango w’abaririmbyi umaze imyaka 30 ukora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Iyi korali yatangiriye mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Muhima, igizwe n’amatsinda abiri: Mouton, yari igizwe n’abahungu b’ingimbi, na Imyambi-Irasa, yari igizwe n’abakobwa b’urungano rwabo.
Nyuma y’igihe, ayo matsinda yaje kwihuza ahabwa izina rya Les Etoiles, risobanura Inyenyeri. Uko abanyamuryango bakuraga, izina ryarahindutse ryitwa La Lune, bitewe n’impinduka zatewe n’ikigero cy’imyaka yabo ndetse n’inyigisho bahabwaga mu rugaga rw’urubyiruko rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Nyuma y’igihe, abanyamuryango biyemeje kurushaho kwiyegurira umurimo wo kuririmba no kuwukoresha mu ivugabutumwa. Mu 2004, bafashe izina rya Send Us God Choir, risobanura “Twohereze Mana”, ari na ryo izwiho kugeza uyu munsi.
Mu rugendo rwayo, iyi korali yashyize hanze ibihangano bitandukanye birimo album Uri Uwera yasohotse mu 2009, Nyobora Mwami yo mu 2014, Imbaraga z’Amaboko Ye yo mu 2017, Tunes of Gratitude yo mu 2021 na Nzabana Nawe yo mu 2022. Yanashyize hanze EP ebyiri zitwa Mana Data na Wakoze Neza.
Uretse umuziki, Send Us God Choir yagiye igira uruhare mu bikorwa by’ivugabutumwa n’iterambere ry’abaturage, birimo gutanga ubutumwa bw’ihumure, gufasha abantu bafite ibikomere byo ku mutima, gushyigikira abatishoboye no kubafasha kwiteza imbere binyuze mu bikorwa birimo kubasanira amazu no kubafasha mu bworozi bw’amatungo magufi. Yanagize uruhare muri gahunda z’isanamitima.
Mu rwego rwo guteza imbere impano z’abaririmbyi, iyi korali yashyizeho gahunda y’ishuri ryigisha umuziki, aho abanyamuryango bayo n’abandi babyifuza bigishwa kuririmba bakurikije inota n’amahame y’umuziki.
Mu gihe yizihiza imyaka 30 imaze itangiye, Send Us God Choir ishimira Imana ku bwo kuyiyobora no kuyikoresha muri uru rugendo, ikavuga ko yiteguye gukomeza umurimo w’ivugabutumwa no mu myaka iri imbere.

Mu gukomeza ibikorwa byayo by’ivugabutumwa, Send Us God Choir yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa. Iki gitaramo kizaba ku wa 21 Ugushyingo 2026, guhera saa 11:00 z’umugoroba, muri Kigali Convention Centre. aho Kwinjira bizaba ari 15,000 Frw mu myanya isanzwe na 50,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (Premium).



