SEE Muzik yasubiyemo “Mwami Wakomeretse” yo mundirimbo z’igitabo mu buryo bushya

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana SEE Muzik yongeye gutekereza ku ndirimbo imwe yo mugitabo yakunzwe cyane mu Rwanda, “Mwami Wakomeretse” (Wounded Lord), Mu njyana Nshya n’ijwi riteye amarangamutima. Yasohotse ku wa gatanu, 31 Mutarama 2025, abifashijwemo na RevHeart Collective, iyi verisiyo iracyafite amagambo yayo asanzwe ariko yakozwe muburyo urubyiruko ndetse n’abakuze bayiyumvamo ikabafasha bose.

Kuri SEE Muzik, iyi ndirimbo isobanuye ikintu gikomeye. Amagambo ayirimo avuga kumateka yububabare bwa Yesu, ubuhemu yagiriwe, nigitambo yatanze, bitwibutsa imbabazi z’Imana ndetse nuko urupfu rwatsinzwe. Mugihe urubyiruko rwinshi rubona indirimbo zigitabo nk’izabantu bakuze cyane cyangwa zirambirana (boring), SEE Muzik yayikoze mubundi buryo igumana umwimerere wayo ariko ayiha injyana nshya kandi igezweho.

Aganira na Nkundagospel, See Muzik yagize Ati: “Iyi ndirimbo yamye isobanura byinshi kuri njye. Ubutumwa bw’igitambo cya Yesu ni ubwibihe byose, kandi nashakaga ko iyi ndirimbo yongera kuba nshya – nkakora ikintu urubyiruko rushobora guhuza n’abakuru. Binanshobokeye nakora n’izindi nkayo ”

REBA “Mwami Wakomeretse” ya SEE Muzik. iraboneka kumbuga zose z’indirimbo ndetse na YouTube. Iyi ndirimbo yerekana ko indirimbo yose yahinduka nshya, Abakuru n’abato bose bakayumva, ndetse ikabakora kumitima.

🎧 Kumva indirimbo kanda hano (streamning): https://linktr.ee/seemuzik

Kureba Video:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *