U Rwanda rwakajije ingamba zo kurwanya ikoreshwa nabi rya antibiyotike

Hari abantu bahitamo kugura antibiyotike igihe barwaye batabanje kwisuzumisha, mu gihe bamwe mu borozi bazihereza amatungo batabanje kugisha inama abaganga b’amatungo. Icyo benshi bashobora kudaha agaciro ni uko iyo myitwarire ishobora gutuma mikorobe zitera indwara zigira ubudahangarwa ku miti isanzwe yazivuraga.

U Rwanda rwongeye gushyira iki kibazo mu byihutirwa, rushimangira ingamba zo kurwanya ikoreshwa nabi rya antibiyotike n’indi miti igenewe kuvura indwara ziterwa na mikorobe.

Mu nkuru yasohotse ku wa 18 Ugushyingo 2026, ikinyamakuru The New Times cyagaragaje ko u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa amategeko mashya agamije kurwanya ubudahangarwa bwa mikorobe ku miti (Antimicrobial Resistance – AMR).

Ibi bije mu gihe kuva ku wa 18 kugeza ku wa 24 Ugushyingo hizihizwa Icyumweru mpuzamahanga cyo gukangurira abantu kurwanya iki kibazo, gifite insanganyamatsiko igira iti: “One Health, One Action: Prevent AMR Now”.

Imwe mu ntambwe zafashwe ishingiye ku Itegeko Nº 042/2026 ryo ku wa 2 Nzeri 2026 rigenga ubworozi n’uburobyi, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 11 Nzeri. Iri tegeko rishyiraho ihame rya “One Health”, rishingiye ku bufatanye mu kurinda ubuzima bw’abantu, amatungo n’ibidukikije.

Impuguke mu buzima bw’amatungo, Dr Jean Claude Rukundo, yabwiye The New Times ko iri tegeko rigamije no kurwanya ikoreshwa ry’imiti ku matungo hatabanje kugisha inama inzobere. Yagize ati: “Amatungo afite ubuzima bwiza akenera antibiyotike nke.”

Nubwo hashyizweho iri tegeko, haracyategurwa amabwiriza azasobanura uko rizashyirwa mu bikorwa. Azibanda ku buryo imiti y’amatungo igomba gutangwa, kugenzura ahacururizwa iyo miti ndetse n’igihe umworozi agomba gutegereza mbere yo gukoresha cyangwa kugurisha amata n’inyama by’itungo ryahawe imiti.

Iki kibazo ntikireba aborozi n’abaganga gusa, ahubwo kireba buri wese. Kwirinda gukoresha antibiyotike utazandikiwe na muganga no gukurikiza amabwiriza y’inzobere ni zimwe mu nzira zo kurinda iyi miti ubushobozi bwo gukomeza kuvura indwara.

More From Author

Idini ya Islam ishobora kurusha Ubukristo umubare w’abayoboke bitarenze 2035

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *