Urukiko rwo mu gace ka Gandhinagar, muri Leta ya Gujarat mu Buhinde, rwakatiye abagabo batatu b’Abayisilamu igifungo cya burundu nyuma yo kubahamya icyaha cyo kubaga inka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aba bagabo ni Vasim Qureshi, Mohammad Rafiq Qureshi na Asfaq Behlim. Urubanza rwabo rwaburanishijwe n’urukiko rwa Kalol, rukaba rwarasojwe ku wa 26 Ukwakira 2026, buri umwe ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Buhinde angana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda?
Icyaha bahamijwe gifitanye isano n’ibyabaye ku wa 22 Kanama 2024, ubwo abapolisi bagabaga igitero mu nzu yo mu mudugudu wa Jamla, bagasangamo inyama z’inka zipima ibiro 277, ibikoresho byakoreshejwe mu kubaga amatungo n’ibinyabiziga byari biteganyijwe gutwara inyama.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abo bagabo bari bafite umugambi wo kubaga inka no kugurisha inyama zazo. Mu bantu batandatu bari bakurikiranywe muri uru rubanza, batatu ni bo bahamwe n’ibyaha, abandi babiri bararekurwa kubera kubura ibimenyetso bibashinja, mu gihe undi umwe yapfuye urubanza rutararangira.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwashingiye ku itegeko rya Gujarat rikumira iyicwa ry’inka, ryavuguruwe mu 2017 kugira ngo abaryishe bashobore guhanishwa igifungo cya burundu.
Umucamanza yanifashishije inyandiko z’amadini y’Abahindu zirimo Vedas na Manusmriti, agaragaza ko inka zifite umwanya wihariye mu myemerere y’Abahindu.
Iki gihano cyakiriwe neza na Harsh Sanghavi, Visi Minisitiri w’Intebe wa Gujarat, washimiye abapolisi n’ubushinjacyaha ku ruhare bagize mu gukurikirana no kugaragaza ibimenyetso byatumye abo bagabo bahamwa n’ibyaha.
Mu Buhinde, amategeko agenga kubaga inka aratandukanye bitewe na Leta. Muri Gujarat, iri tegeko rirakomeye cyane, aho kubaga inka bishobora guhanishwa igifungo cya burundu.
