Korali Send Us God Choir, ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Kigali i Kibagabaga, yateguye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Iki gitaramo kizaba ku wa 21 Ugushyingo 2026, muri Kigali Convention Centre, guhera saa 17:00.
Iki gitaramo cyiswe “30 Years of Ministry Celebration Concert” ni umwanya iyi korali yahisemo wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 30 imaze ikoresha impano z’abaririmbyi mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.
Send Us God Choir yatangiye ahagana mu 1996, ubwo yari ikiri itsinda ry’abana bo mu rugaga rw’abaronda-bukanda (Adventurer Club) mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Muhima. Icyo gihe yari igizwe n’amatsinda abiri, Mouton yari igizwe n’abahungu b’ingimbi na Imyambi-Irasa yari igizwe n’abakobwa.
Nyuma yaje guhuza ayo matsinda yombi, yitwa Les Etoiles, izina ryaje gukurikirwa na La Lune. Mu 2004 ni bwo abanyamuryango bafashe icyemezo cyo kwiyegurira umurimo wo kuririmba no kuwukoresha mu ivugabutumwa, bahitamo izina rya Send Us God Choir, risobanura “Twohereze Mana”, ari na ryo izwiho kugeza ubu.
Mu myaka 30 imaze, iyi korali yagiye ishyira hanze ibihangano bitandukanye byagize uruhare mu rugendo rwayo rw’ivugabutumwa. Muri byo harimo album Uri Uwera yasohotse mu 2009, Nyobora Mwami yo mu 2014, Imbaraga z’Amaboko Ye yo mu 2017, Tunes of Gratitude yo mu 2021 na Nzabana Nawe yo mu 2022. Yanashyize hanze EP ebyiri zitwa Mana Data na Wakoze Neza.
Uretse ibikorwa by’umuziki, Send Us God Choir yagiye igira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije gufasha abantu no kubagezaho ubutumwa bw’ihumure. Mu byo yakoze harimo gufasha abatishoboye, kubasanira amazu, kubafasha kwiteza imbere binyuze mu bworozi bw’amatungo magufi ndetse no kugira uruhare muri gahunda z’isanamitima.
Iyi korali kandi yashyizeho gahunda y’ishuri ryigisha umuziki, aho abanyamuryango bayo n’abandi babyifuza bahabwa amahirwe yo kwiga kuririmba bakurikije inota n’amahame y’umuziki, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’imiririmbire.
Mu gitaramo cyo kwizihiza iyi myaka 30, abazacyitabira bazagira amahirwe yo kwifatanya n’iyi korali mu kwizihiza urugendo rwayo no guhembura imitima binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Amatike yo kwinjira azaba ari ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe (Standard) n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro (Premium). Abifuza kuyagura bashobora kunyura ku rubuga ticket.sendusgod.org cyangwa bagakoresha kode 79730*8#. Ku bindi bisobanuro, bashobora guhamagara kuri 0790 005 552 cyangwa 0788 331 507.
Iki gitaramo kije nk’imwe mu ntambwe z’ingenzi muri uru rugendo rwa Send Us God Choir, yatangiye ari itsinda ry’abana ariko ikaza gukura ikaba korali imaze imyaka 30 ikoresha umuziki mu ivugabutumwa no mu bikorwa bifasha abandi.



