Umuhanzi The Ben yemeje ko azitabira Worship Legacy Concert Season 7, igitaramo ngarukamwaka cya Gisubizo Ministries, mu gihe imyiteguro yacyo igeze ku musozo ndetse amatike akomeje kugurwa n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026 muri Camp Kigali, guhera saa 16:00, aho Gisubizo Ministries izasusurutsa abazakitabira binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
The Ben ari mu bahanzi bafitanye amateka y’ubufatanye na Gisubizo Ministries, aho bakoranye indirimbo “Nabaye umwe n’Imana”iri mu zigezweho kandi yakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo. Kuba azitabira Worship Legacy Season 7 birongera umwihariko kuri iki gitaramo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 8 Nzeri 2026, Gisubizo Ministries yavuze ko ubufatanye n’abandi bahanzi ari ingenzi mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, ikaba ikomeje kwakira abafatanyabikorwa mu muziki ugamije kuramya no guhimbaza Imana.
Worship Legacy yatangiye mu 2018, aho igitaramo cya mbere cyabereye muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama, Season 2 ikabera muri Intare Conference Arena mu 2019. Izina Worship Legacy rishingiye ku cyifuzo cya Gisubizo Ministries cyo gusigasira umurage wo kuramya no guhimbaza Imana no kuwusigira ibisekuru bizaza.
Muri Season 7, Apôtre Mignonne Alice Kabera ni we uzageza ku bitabiriye ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana.
Gisubizo Ministries yatangaje ko amatike y’iki gitaramo akomeje kugurwa ku buryo ari hafi gushira, ikaba isaba abifuza kuzitabira kutazategereza umunsi w’igitaramo.
Worship Legacy Concert Season 7 izabera muri Camp Kigali ku wa 13 Nzeri 2026, guhera saa 16:00.

