Evelyn Wanjiru ugiye kuza gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Evelyn Wanjiru ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki wa Gospel muri Kenya, akaba ari mu bahanzi b’abanyamahanga bazitabira igitaramo Praise Unlimited” cyateguwe na Halal Africa kizabera muri BK Arena ku wa 25 Ukwakira 2026.

Evelyn yatangiye kuririmba akiri muto, agenda akomeza guteza imbere impano ye kugeza ubwo atangiye kumenyekana cyane mu muziki wa Gospel muri Kenya. Mu ndirimbo zamufashije kumenyekana harimo “Waweza, Na Iwe Maombi, Mungu Ni Mmoja, yakoranye na Bella Kombo & Neema Gospel Choir , ndetse n’izindi zakunzwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Album ye “Mungu Mkuu” na yo yagize uruhare runini mu kumushyira ku rwego rwo hejuru. Mu 2015, uyu mushinga wegukanye igihembo cya Album of the Year muri Groove Awards, kimwe mu bihembo bikomeye mu muziki wa Gospel muri Kenya.

Evelyn Wanjiru kandi yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye, ndetse amaze imyaka myinshi agaragara mu bikorwa bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu bafite uruhare mu gutegura Praise Atmosphere, igikorwa cyagiye gihuriza hamwe abantu benshi muri Kenya.

Kuri Praise Unlimited, Evelyn azaba ari umwe mu bahanzi bazafasha abazitabira kubona umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, ahurire kuri stage imwe na Joe Mettle, Lebo Sekgobela, Oncemore Six, Grace Charles na Emeka Songsz, n’abandi…

More From Author

Oncemore Six ugiye gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *