Ibintu 5 byitezwe mu gitaramo cya René na Tracy “In Christ Now Worship Experience”

Abaramyi René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo cya mbere bise “In Christ Now Worship Experience”, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026.

Ni igitaramo kizaba gitangije ku mugaragaro uruhererekane rw’ibitaramo aba bombi bifuza ko bizajya biba buri mwaka, bigahuza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baturutse mu Rwanda no hanze yarwo.

Kimwe mu bintu bikomeje gutuma iki gitaramo gitegerezwa na benshi ni uko kizaba ari ubwa mbere kibaye. René na Tracy bavuga ko “In Christ Now Worship Experience” atari igitaramo gisanzwe, bagaragaza ko bifuza ko mu gihe kiri imbere cyazajya kiba buri mwaka, ndetse n’igihe bizashoboka kikazajya kibera no mu bindi bihugu kugira ngo abakristo benshi babone umwanya wo guhurira hamwe mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana

Ikindi kizatandukanya iki gitaramo n’ibisanzwe ni uburyo kiri gutegurwamo. Abagitegura bavuga ko hazaba umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana, aho abaramyi batandukanye bazajya basimburana ku rubyiniro. Bavuga kandi ko intego yabo atari ugutegura igitaramo cyo kwidagadura gusa, ahubwo ari ugushyiraho urubuga abantu bahuriramo bagasabana n’Imana kandi bakarushaho gukomera mu mwuka.

Abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana,bafite impamvu yo gutegereza iki gitaramo bitewe n’abaramyi bazacyitabira. Kugeza ubu amakuru amaze kujya hanze agaragaza ko Ben na Chance n’ Umuramyikazi w’icyamamare muri Tanzania, Bella Kombo, bari mu bategerejwe muri iki gitaramo. Nubwo abategura bataratangaza urutonde rwose rw’abazaririmba, bavuga ko mu minsi iri imbere bazagenda batangaza abandi baramyi bakomeye bo mu Rwanda no hanze yarwo, ibintu byitezweho gutuma kiba kimwe mu bitaramo bikomeye bya Gospel muri uyu mwaka.

Iki gitaramo kizaba kandi ari amahirwe ku bakunzi ba René na Tracy yo kongera kubabona bahurije hamwe ku rubyiniro nyuma y’uko bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Gospel. Aba bombi bamamaye binyuze mu ndirimbo zirimo Jehovah, Niryubahwe na Imirimo Yawe (Irivugira), zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo. Biteganyijwe ko bazaririmba zimwe muri izo ndirimbo ndetse banamurikire abafana babo ibindi bikorwa bishya biri mu rugendo rwabo rw’ivugabutumwa.

Ikindi gituma abantu badakwiye gucikwa n’iki gitaramo ni uburyo cyakiriwe kuva cyatangazwa. Imyanya 1000 yari yagenewe abazinjira ku buntu yamaze kuzura mu gihe gito, ibintu byagaragaje uburyo abantu benshi bacyiteze. Kugeza ubu amatike asanzwe aracyagurishwa ku giciro cya 10,000 Frw na 25,000 Frw, mu gihe abifuza gushyigikira iki gikorwa bashyiriweho uburyo bwihariye bwa “Invitations”.

“In Christ Now Worship Experience” gitegurwa ku bufatanye na Honor Events, Rebirth Creatives n’abandi baterankunga batandukanye. Biteganyijwe ko kizahuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ijoro ryuzuyemo kuramya, ubutumwa n’ubusabane, aho benshi bacyiteze nka kimwe mu bikorwa bya Gospel bizasiga amateka muri uyu mwaka.

More From Author

Papi Clever na Dorcas batumiwe muri Canada mu giterane bazahuriramo na Pasiteri Usabwimana Samuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *