Baraka Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nzajya Ndirimba”, ikubiyemo ubutumwa bwo gushima no guhamya urukundo rwa Yesu Kristo ruhindura ubuzima bw’abamwizera.
Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2026, ikaba yibutsa abakristo ko n’ubwo bahura n’ibigeragezo, ibihe bikomeye ndetse n’ibitero bya Satani, bafite impamvu yo gukomeza kuririmba no kunezererwa agakiza bahawe na Yesu.
Iyi ndirimbo igaragaza ko urukundo rwa Yesu rwahinduye ubuzima bw’abamwizera, rukabagira abana b’Imana bafite ibyiringiro, ku buryo badakwiye kwiheba n’ubwo bahura n’ibigeragezo byo muri ubu buzima.
Baraka Choir ni imwe mu makorali azwi cyane muri ADEPR. Aho Yatangiye umurimo wayo mu mwaka wa 1982 ari abaririmbyi 12 gusa, icyo gihe ikaba yaritwaga Chorale Cyahafi. Mu 1996 yahinduye izina yitwa Baraka Choir, izina rikomeje kumenyekana cyane mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Kugeza ubu, iyi korali igizwe n’abaririmbyi barenga 100 kandi ni iya kabiri mu makorali umunani abarizwa ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge.
Mu myaka irenga ine ikora umurimo w’Imana, Baraka Choir yakoze ibikorwa bitandukanye byo gufasha no gusura abatishoboye, abarwayi ndetse n’imfungwa zo muri gereza zitandukanye zirimo iza Nyamagabe, Muhanga na Kigali. Yanakoze ibitaramo byinshi by’ivugabutumwa hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Kugeza ubu, Baraka Choir imaze gukora album enye, ikaba ikomeje gukoresha impano y’umuziki mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Indirimbo “Nzajya Ndirimba” iraboneka ku rubuga rwa YouTube no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki, binyuze ku muyoboro wa Baraka Choir ADEPR Nyarugenge.



