Korali Amahoro ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Remera yateguye igiterane yise “Easter Celebration Concert” cyo kwinjiza neza abakirisitu n’abakunzi bayo mu bihe bya Pasika.
Easter Celebration Concert izabera kuri ADEPR Remera mu Mujyi wa Kigali, tariki ya 28-29 Werurwe 2026, aho kizatangira saa Cyenda.
Abazacyitabira bazasangizwa ubutumwa bwihariye buganisha ku kwibutsa abakirisitu urupfu no kuzuka kwa Yesu, no kubinjiza kuri uwo munsi, uzizihizwa tariki ya 5 Mata 2026.
Perezida wa Korali Amahoro, Obed Ntakirutimana, yabwiye Nkunda Gospel ko iki giterane gifite intego yo kwifatanya n’abakirisitu kwizihiza izuka rya Yesu.
Yagize ati “Ni igiterane twateguye tugamije kuririmba ndetse tunizihiza igikorwa cyo ku musaraba ko Yesu yazutse, ari muzima kandi azahoraho iteka. Twifashishije umurongo wo muri Bibiliya uri mu Bakolosayi 1-20, ahavuga ko Umwami Yesu igikorwa yakoze ku musaraba cyatumye aba umuhuza w’ibyaremwe n’umuremyi. Uwo murongo ni ryo shingiro n’imbamutima zacu dushaka kuzasangiza abazitabira igiterane.”
Muri Easter Celebration Concert, Korali Amahoro yatumiye abahanzi, korali n’amatsinda yo kuramya Imana arimo Korali Elayono yo muri ADEPR Remera, Nyarugenge Worship Team yo muri ADEPR Nyarugenge na Ntora Worship Team yo muri ADEPR Ntora.
Abazitabira iki giterane bazabwirizwa ubutumwa bwiza n’abarimo Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev Pst Isaïe Ndayizeye n’Umushumba Mukuru w’Ururembo rw’Amajyaruguru, Pst Uwambaje Emmanuel.
Korali Amahoro yashishikarije abakirisitu kuzitabira iki gitaramo no kuryoherwa nacyo cyane ko kucyinjiramo ari ubuntu.
Izina rya Korali Amahoro ryashinze imizi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahanini kubera inshingano abasigaye barokotse Jenoside basigaranye, zo kubwiriza ubutumwa bw’ihumure.
Korali Amahoro yamenyekanye ndetse inakundwa binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Bakundwa”, “Mbona ijuru rishya”, “Ihumure” na “Iratunganye”.



