Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwashyize ingufuri ku gukomorera insengero n’imisigiti bifunze, abasabye mbere ndetse bujuje ibisabwa ariko batarafungurirwa, bahabwa ikizere cyo gufungurirwa vuba.
Mu gushyingo mu 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko insengero n’imisigiti 9,171 zari zarafunzwe zigifunze kubera kutuzuza ibisabwa, ariko zimwe muri zo zishobora kongera gufungurwa zimaze kubyuzuza, binyuze mu busabe bwashyizwe muri serivisi y’Irembo.
Kugira ngo ukomorerwe kongera gusenga, wagombaga kuba wujuje ibisabwa binyuze muri link yashyizwe muri Serivisi y’Irembo, ndetse wongeyeho urupapuro ruvuye ku Karere urwo rusengero cyangwa umusigiti birimo, hanyuma bigakorerwa ubugenzuzi mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu kiganiro cyanyuze kuri Life Tv na Life Radio cya The Gospel Relax ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Ubuyobozi bwa RGB bwavuze ko gusaba hifashishwa uburyo buri muri Serivisi y’Irembo byafunzwe mu mpera z’icyumweru gishize, bongeraho ko bari kwiga ku basabye binyuze mu nzego z’ibanze.
Mu biganiro byihariye Nkundagospel yagiranye na bamwe mu bayobozi b’amadini, bamwe bavuga ko batabimenye, abandi bavuga ko batabikoze bitewe n’uko bari bacyuzuza ibisabwa kugira ngo biyandikishe bundi bushya.
Nubwo bimeze RGB ntiratangaza niba icyo gihe cyarongerewe cyangwa kitazongerwa. Hashize imyaka irenga ibiri Hafunzwe insengero n’imisigiti kubera kutuzuza ibisabwa birimo gusengera ahantu heza, kugira abashumba bize tewolojiya ndetse n’ibindi.
Kuva icyo gihe, abanyamadini n’imisigiti, batangiye gukora ibishoboka byose ngo buzuze ibisabwa bongere gufungurirwa. Mu kwezi gushize kwa Gashyantare, Diyosezi ya Byumba yishimiye ifungurwa rya kiliziya nkuru za paruwasi eshatu ari zo: Paruwasi Nyagahanga, Nyagasozi na Nyakayaga. Izi kiliziya zari zimwe muri kiliziya za paruwasi 26 zari zifunze kugera ubu

