Imbamutima za Richard Nick Ngendahayo nyuma y’Igitaramo “Niwe Healing Concert”

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo, yashimye byimazeyo abitabiriye igitaramo cye ‘Niwe Healing Concert’ yakoreye muri BK-Arena, mu mpera z’cyumweru gishize.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muramyi yashimye abitabiriye igitaramo cye cyabaye ku  wa 29 Ugushyingo 2025, muri BK-Arena, ahamya ko ari Imana yamushoboje kugira ngo kigende neza.  

Richard Nick yagaragaje imbamutima ze, avuga ko yatunguwe n’uburyo abantu benshi bitabiriye igitaramo cye kuko atari abyiteze, yongeraho ko Imana yahabaye kuko we nk’umwana w’umuntu atabyishoboza.

Ati “Ndanezerewe cyane nk’uko nakomeje mbivuga ntabwo ari ku bwanjye n’Imana yabikoze, Yarabantumiriye na mwe murumvira muraza. Njyewe ndi umukozi wayo nkora icyo insabye ni nayo yabateguriye iki gitaramo”

Yashimiye buri wese wafashe umwanya we akagura itike akitabira igitaramo bagafatanya kuramya Imana, avuga ko ari ibyagaciro, anashimira  abafatanyabikorwa bamufashije harimo n’itangazamakuru kugira ngo igitaramo kigende neza.

Ati” Ndashimira buri wese wigomwe mu bushobozi bwe akagura itike akaba yabashije kwitabira igitaramo n’ibyagaciro cyane, abafatanyabikorwa batandukanye bamfashije ndabashimiye cyane ndetse namwe banyamakuru ndabashimiye n’ukuri mwakoze akazi gakomeye cyane Imana ibahe umugisha “

Abitabiriye igitaramo batashye akanyamuneza ari kose ku maso, bagaragaza ko bishimye kandi banyunzwe n’indirimbo zitandukanye z’uyu muramyi dore ko yari amaze imyaka igera kuri 17 adataramira mu rwanda.

Mu butumwa yabwiye abakunzi be mu gitaramo cye, Richard Nick yabasezeranyije ko atazongera kubicisha irungu ndetse ko ari kubategura ibindi bihangano byiza kandi by’inshi anabasezeranya ko umwaka utaha azongera akabataramira.

Richard Nick yakoze igitaramo cy’amateka muri BK-Arena

More From Author

Alarm Ministries yahembuye abarimo Richard Nick bitabiriye ‘Iyo niyo Data’ muri Camp Kigali (AMAFOTO)

Sinzabe Umushumba w’igikoni, ntimuzabe abanyamahane – Pasiteri wa mbere w’umugore muri ADEPR yavuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *