Umuramyi René Patrick uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nka ‘3 in One’ yakoranye na James na Daniella, n’izindi, yatumiwe na Richard Ngendahayo mu gitaramo ‘Niwe Healing Concert’
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Richard Nick Ngendahayo, uyu muhanzi yatangaje ko yishimiye kuzataramana n’umuvandimwe we René Patrick mu gitaramo cye, yongeraho ko abimburiye abandi bazaba barikumwe.
Ati “Agaseke ka mbere! Nzataramana ku ruhimbi n’umuvandimwe wa njye Rene Patrick kandi ndahiriwe kandi nizere ko na mwe ari uko.”
René Patrick abaye umuhanzi wa mbere utumiwe mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo kizaba kuri uyu wa Gatandatu, aho biteganyijwe ko hari n’abandi bazatangazwa muri iki cyumweru mbere y’umunsi nyirizina.
Richard Nick wari umaze igihe kinini ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaherukaga mu Rwanda mu myaka irenga 17. Uyu mugabo, yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo, ‘Niwe, mbwira ibyo ushaka’ ndetse n’izindi.
Kwinjira mu gitaramo cye giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo muri BK Arena, ni ibihumbi 5000 mu myanya yo hejuru, ibihumbi 10,000 mu myanya yo hasi, ibihumbi 15,000, 20,000, 25,000 ndetse na 30,000, uko abantu barushaho kwegera ahazaba hari urubyiniriro.


