Korali Isezerano yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa buhumuriza Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Aganira na Nkundagospel, Umuyobozi w’iyi Korali yagarutse ku mateka yayo ndetse asubiza n’ibindi bibazo yabajijwe n’umunyamakuru wa Nkundagospel.
Korali Isezerano yatangiye ryari, ni ibihe bikorwa byayo biri hanze?
Korali Isezerano yatangiye mu mwaka wa 2011, ibarizwa mu itorero rya ADEPR ku cyicaro cya Paroisse Kayonza. Ikaba igizwe n’abaririmbyi 50.
Isezerano, bafite indirimbo ebyiri zikozwe m’uburyo bw’amajwi ndetse n’indi imwe ikozwe mu buryo bw’amashusho.
Intego ya Korali Isezerano ni iyihe?
Umuyobozi w’iyi Korali yatangarije Nkundagospel ko, intego bafite ari imwe, ari iyo kugarura abantu kuri kristo no gusubizamo Imbaraga abumva bananiwe no gusana Imitima y’abanyarwanda.
Mu ndirimbo nshya basohoye batanzemo ubutumwa bumuriza Abanyarwanda cyane cyane abarokotse muri iki gihe twibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ushaka gutumira cyangwa se kuvugana n’ubuyobozi bwa Korali Isezerano wabahamagara cyangwa ukabandikira kuri 0785940432 cyangwa se 0725211753, babarizwa Kayonza mu mujyi.
Umva indirimbo nshya ya Korali Isezerano, ukanda Hano