Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yaburiye abiyita abahanuzi ku mbuga nkoranyambaga bagamije gusahura rubanda bitwaje Ijambo ry’Imana.
Ni ubutumwa aheruka kugarukaho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibirego bitandukanye RIB yakiriye mu bihe bishize.
Dr Murangira yaburiye abiyita abahanuzi ku mbuga nkoranyambaga, aca amarenga ko RIB igiye kubahagukira kuko ibyo bakora ari ubushukanyi ndetse n’ubutekamutwe bugamije gusahura rubanda bitwaje ijambo ry’Imana.
Yagize ati “Kuri TikTok ni ho basigaye bahanurira. Mbega ubupfayongo. Harimo ubupfayongo, birakabije. Ni abantu basoma, bafite mu mutwe hazima. Byose abagenerwabikorwa, abaturage, nitwe tugomba kubyanga.”
Yavuze ko abahanura ari nk’abajura bitwaza intwaro y’ijambo ry’Imana.
Ati “Ni abesikoro buzuye, ni amabandi. Umuntu aragenda akakumenya, ngo ni uko ufite umwana wiga aha, akaguhanurira ati ‘uriya mwana afite inyenyeri, ati iri gukurikiranwa cyane, kandi kugira ngo tubitsinde bigasaba gutanga amafaranga.”
Yashimangiye ko abantu bemera gutanga ayo mafaranga ko baba bakora ubupfayongo ndetse no kuba bemera gukurikira abo bahanuzi ari ukubatiza umurindi.
Ati “Mwebwe abaturage ni mwe mubatiza umurindi mwemera kubakurikira mukabumva ndetse mukemera no kubaha amafaranga kuko abo mwita abahanuzi bagenda bagashakisha amakuru n’amateka yanyu mwahura akuzi akakubwira ibyo azi neza na mwe mukabyemera.”
Yakomeje agira inama abantu kugira amakenga mbere yo gutanga amafaranga muri abo biyita abahanuzi.
Ati “Kuva ryari ijambo ry’Imana cyangwa ubuhanuzi bwishyurwa? Mukwiye kujya mugira amakenga kuri abo bahanuzi babizeza ibintu bitandukanye ngo Imana igiye kubaha, kudashamadukira inyungu z’umurengera zidafite aho zikomoka.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntiruhwema gutangaza ko rutazigera rudohoka gukurikirana abo batubuzi ko kandi ko ubwo bushobozi rubufite.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yaburiye abahanuzi batuburira abantu ku mbuga nkoranyambaga
