Kuri uyu wa 24 Ukwakira mu masaha y’igicamunsi nibwo Umushumba akaba n’Umuhanuzi, Rev Prophet Ernest Nyirindekwe yasesekaye mu gihugu cy’ U Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles aho yagiye mu biterane by’ivugabutumwa bizamara iminsi itatu. Nyuma y’ibiterane yakoreye muri Canada, Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe; yamaze kugera i Burayi ahagiye kubera ibindi biterane bitandukanye. Ni ibiterane bigiye kubera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Bifite insanganyamatsiko igira iti “Injira mu gihe cyawe”. Bizatangira ku wa 25-27 Ukwakira 2024. Ibi biterane bizajya bitangira saa munani z’amanywa. Bizaba birimo abashyitsi baturutse muri Suede, u Burafansa, Canada, Amerika n’ahandi hatandukanye ku Isi yose. Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe yabwiye Nkundagospel ko ibi biterane biri mu mujyo w’ivugabutumwa, amazemo iminsi hanze y’u Rwanda ashaka gukora kugira ngo abantu bakomeze kwakira agakiza ndetse no gukira indwara. Ati “Ni ibiterane biri mu mujyo w’ibyo mazemo iminsi. Si ubwa mbere ngiye mu ivugabutumwa hanze y’u Rwanda. Ikigamijwe ni ukuzamura ubwiza ndetse no kubwiriza abantu bagakizwa abandi bagakira indwara kuko Imana ishoborabyose ku bayiringiye.” Avuga ko nasoze ibi biterane mu Bubiligi azahita agaruka mu Rwanda kuko ashaka gusoza umwaka ari mu gihugu cye cy’ivuko, asoza umwaka yishimira ibyo Imana yakoze. Prophet Nyirindekwe Erneste ni umuhanuzi w’izina rizwi cyane hano mu Rwanda. Izina rye ryarushijeho kumenyekana ubwo yasezeranyaga Evode Uwizeyimana wabaye muri Sena n’umukunzi we Zena Abayisenga mu bukwe bwabaye tariki 05 Ukuboza 2021 bukabera mu Mujyi wa Kigali. Yongeye kuvugwa kandi muri Kamena uyu mwaka ubwo yabatizaga Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne.
