Igitaramo Praise Unlimited, cyateguwe na Halal Afrika, kigiye kuba ku wa 25 Ukwakira 2026 muri BK Arena i Kigali, aho abaramyi n’abahanzi ba Gospel bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bazahurira hamwe mu ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni gitaramo kizaberamo na Live Recording, aho habura iminsi ibarirwa ku ntoke kugira ngo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahurire hamwe muri BK Arena.
Mu bahanzi bazacyitabira harimo Israel Mbonyi, Ben & Chance, Rene na Tracy, True Promises bahagarariye u Rwanda, mu gihe ku ruhande rw’abaturuka hanze harimo OnceMore Six, Joe Mettle, Lebo Sekgobela, Evelyn Wanjiru na Bella Kombo, ndetse n’abandi baramyi.
Praise Unlimited itegerejwe nk’umwanya uzahuza abaramyi n’abakunzi ba Gospel baturutse ahantu hatandukanye, mu gitaramo kizaba kuwa 25 Ukwakira muri BK Arena.

