Kuki Imana y’inyarukundo izemera gutwika abanyabyaha iteka?

Mu binyejana byinshi, itorero rya gikirisito ryigishije ko abanze kwihana bazahanishwa gushyirwa mu nyanja y’umuriro utazima. Ariko se, Bibiliya isobanura ite uyu muriro? Ese ni igihano cy’iteka ryose?

Hagati y’uburenganzira bw’Imana bwo guhana n’urukundo rwayo rutagira imipaka, hari impaka zishingiye ku mirongo ya Bibiliya zikomeje kugaragaza imyumvire itandukanye mu banyatewolojiya n’abizera.
Mu bitabo bitandukanye bya Bibiliya, ijambo umuriro rikoreshwa kenshi. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe 21:8, havugwa “inyanja yaka umuriro n’amazuku,” ariko mu rurimi rw’Ikigiriki n’Igiheburayo (Gehenna), benshi bavuga ko uyu muriro ushobora kuba ari ikimenyetso cy’ukurimbuka burundu k’umuntu (Annihilationism) aho kuba kubabazwa iteka.

Abashyigikiye ko umuriro ariwo uzifashishwa mu kubabaza iteka abanyabyaha bifashisha inkuru y’umukire na Lazaro (Luka 16), aho uwo mukire yari mu mibabaro ikomeye. Ku rundi ruhande, abavuga ko umuriro ari uwo kurimbura ibyaha burundu, bemeza ko Imana y’urukundo idashobora kureba umuntu ababara imyaka amamiliyoni, ahubwo ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu” (Abaroma 6:23), urupfu rwa kabiri rukaba ari iherezo ryo kutabaho, aho kuba ubuzima bw’ ububabare.

Mu nyigisho ze, Umubwirizabutumwa Graham yigeze kuvuga ati; “Ntekereza ko umuriro uvugwa muri Bibiliya ushobora kuba ari ikimenyetso cy’inyota idashira y’umuntu utandukanyijwe n’Imana. Gutandukana n’ Imana nibwo buzimu bukomeye kuruta umuriro uwo ari wo wose.”

Mu bihe bitandukanye, nyakwigendera Papa Francis yagiye ashimangira ko ukuzimu atari ahantu h’ ibihu by’ umuriro nk’uko bishushanywa mu bugeni bwa kera, ahubwo ari imimerere y’umutima wihandagaje ukitandukanya n’ urukundo rw’ Imana.

Naho imyumvire yaba itandukanye, icyo abahanga muri Bibiliya bahurizaho ni uko umuriro ugaragaza ingaruka zikomeye zo guhitamo kubaho kure y’ Imana. Twaba twizera ko ari umuriro uzibasira abanyabyaha iteka cyangwa ari ukurimbuka burundu kwabo, ubutumwa bwa Bibiliya bushimangira ko amahitamo y’umuntu akiri ku isi ari yo agena iherezo rye.

@AngeloM/NkundaGospel

More From Author

Ni abesikoro buzuye, ni amabandi: RIB yaburiye abahanurira ku mbuga nkoranyambaga

Korali Elayono y’i Kanombe yatanze umusogongero wa album yise “Ku Musaraba”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *