Korali Elayono y’i Kanombe yatanze umusogongero wa album yise “Ku Musaraba”

Korali Elayono yo muri ADEPR Rwimbogo i Kanombe yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ku Musaraba”, yanitiriye Album y’indirimbo 10 iteganya kumurika.

Iyi ndirimbo ifatwa nk’imfura ya Album “Ku Musaraba’’ kuko ari yo ya mbere mu ziyigize.  Korali Elayono yayikoranye na Decalle uzwi cyane kubera ubuhanga bwe mu gutoza korali zitandukanye, zirimo na Shiloh Choir y’I Musanze.

“Ku Musaraba” ni indirimbo ifite iminota irenga 10, ikubiyemo ubutumwa buganisha ku gucungurwa kw’Ikiremwamuntu.

Mu kiganiro Perezida wa Korali Elayono, Maniragaba Manasseh, yagiranye na Nkunda Gospel, yasobanuyeko “Ku Musaraba” ari indirimbo ifite ubutumwa bukomeye buhamagarira abantu kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Ati “Twashatse guhamagarira abantu kurushaho kugandukira Yesu kuko ariwe bugingo, yomora ibikomere ndetse akaruhura abarushye n’abaremerewe.”

Muri iyi ndirimbo hari aho abaririmbyi ba Korali Elayono baririmba bagira bati “Ngwino umusange Yesu arakubabarira, ngwino umusange Yesu arakuzuza ubugingo, ngwino umusange Yesu arakubabarira, ngwino umusange araguha amahoro, ni we bugingo. Yesu mukiza wanjye ntajya ahinduka aracyakora, ahora ateze amaboko.”

Korali Elayono yashishikarije abakunzi bayo n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kumva iyi ndirimbo no kuyisangiza abandi kuko ifite ubutumwa bukomeye.

Korali Elayono ni imwe mu zimaze igihe kinini ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo kuko yatangiye umurimo w’Imana mu 1997. Mu myaka igera kuri 29 imaze ishinzwe yakoze indirimbo zomora imitima ndetse zigahembura abarushye n’abaremerewe zirimo “Nkuko Umubyeyi”, “We Mutima”, “Nta rindi shyanga” na “Nihashimwe Yesu”.

Umwanditsi: Uwamariya Marie Reine

More From Author

Kuki Imana y’inyarukundo izemera gutwika abanyabyaha iteka?

Korali amahoro ADEPR REMERA NKUNDAGOSPEL IMAGE

Korali Amahoro ya ADEPR Remera yateguje impano ya Pasika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *