Iminsi ibarirwa ku ntoki! Ambassadors of Christ igiye kwizihiza imyaka 30 muri BK Arena

Iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Korali Ambassadors of Christ yizihize imyaka 30 imaze mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo cy’amateka kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.

Ambassadors of Christ, imwe muri korali zizwi cyane mu Rwanda no mu Karere, yatangiye ibikorwa byayo mu 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu myaka 30 imaze mu muziki, iyi korali yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitanga ubutumwa bw’ihumure, gushima Imana no gukomeza imitima, ikoresheje indimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili.

Iki gitaramo kizaba ari cyo ndunduro y’ibikorwa byo kwizihiza imyaka 30, kikazaba gifite insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story”, bisobanuye “Imana yanditse amateka yacu.”

Abagize Ambassadors of Christ bavuga ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure, aho igeze hafi kuri 90%. Bitegura igitaramo kirimo indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye, ubuhamya, ubutumwa ndetse no gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’imyaka 30.

Manzi Nelson, Visi Perezida wa Ambassadors of Christ, yavuze ko ibyo bagezeho muri iyi myaka babikesha Imana.

Ati: “Ntabwo ari twebwe, ni Imana. Imana ni yo yabikoze.”

Yavuze kandi ko igitaramo kizaba umwanya wo kubwira abakunzi ba Ambassadors of Christ imbonankubone inkuru y’urugendo rwabo, ndetse no kwizihiza ibyo Imana yabafashije kugeraho.

Imyaka 30 irimo amateka atandukanye

Urugendo rwa Ambassadors of Christ ntirwabaye urw’ibyishimo gusa. Habayeho n’ibihe bikomeye, birimo impanuka yabaye mu 2011 ubwo bari mu rugendo rw’umurimo w’Imana muri Tanzania, aho bamwe mu bari kumwe na bo bahasize ubuzima.

Nubwo icyo gihe cyababaje cyane abagize korali, bavuga ko cyabaye kimwe mu bihe byatumye barushaho kwegerana no gufashanya nk’umuryango.

Ambassadors of Christ kandi yagiye ikora ibikorwa birenze umuziki, birimo gutera ibiti, kurwanya ibiyobyabwenge, gusura urubyiruko rwo mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Gitagata, ndetse no gutanga ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitaramo cy’amateka cyegereje

Uko 30 Kanama 2026 yegereza, ni ko abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana barushaho gutegerezanya amatsiko iki gitaramo.

Ambassadors of Christ ivuga ko abazitabira batazabona igitaramo cy’indirimbo gusa, ahubwo bazabona amateka y’imyaka 30 avugwa binyuze mu ndirimbo, ubuhamya n’ubutumwa.

Iminsi isigaye ni mike. Ku wa 30 Kanama 2026, BK Arena izakira Ambassadors of Christ mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 — “God Painted Our Story.”

Ushaka kuzitabira iki gitaramo ashobora kugura itike unyuze kuri *513*1*1# Cyangwa akanyura ku rubuga rwa Ticqet.

Ku bakeneye andi makuru cyangwa ubufasha, bashobora guhamagara kuri 0787837802.

Ntuzacikwe n’uyu munsi w’amateka. Ambassadors of Christ iritegura, BK Arena irategereje, kandi iminsi ibarirwa ku ntoki!

More From Author

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yageze mu Burundi mu kwizihiza imyaka 25 ya Zion Temple

Nigeria: Archbishop Augustine Akubeze yashyinguwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *