Papa Leo XIV yababariye uwamukubise Ishapule mu maso -Peru 

Papa Leo XIV yababariye uwamuteye ishapule mu jisho, ubwo yari mu modoka ye izwi nka Popemobile, ubwo yasuhuzaga imbaga y’abantu bari bateraniye ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Lima muri Peru, mbere ya Misa ye ya nyuma muri icyo gihugu. 

Ibi byabaye ku wa Mbere, ubwo abantu bagera kuri miliyoni 1.5 bari bateraniye kuri icyo kibuga kugira ngo bamwakire. Papa yakubiswe hafi y’ijisho ishapule, ahita yikora ku maso agaragaza ko ababaye, ariko akomeza urugendo nk’aho nta cyabaye. 

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ndege yari imuvanye muri Peru imusubiza i Roma, umunyamakuru wo muri icyo gihugu yamusabye imbabazi ku bw’ibyabaye. Papa Leo XIV yavuze ko atarakariye uwamuteye iyo shapule, asobanura ko ashobora kuba yari afite ukwemera gukomeye kandi yifuzaga kumwegera. 

Papa yabivuze aseka, avuga ko iyo Shapule izamubera urwibutso rw’ibihe byihariye, kuko hari ibintu umuntu agumana mu mutima, ibindi bikamusigira inkuru atazibagirwa. 

Yongeyeho ko ibyabaye bigaragaza ishyaka n’ukwemera gukomeye biranga Abanya-Peru, ndetse n’inyota bafite yo guhabwa umugisha w’Imana. 

Papa Leo XIV yamaze imyaka igera kuri 20 muri Peru akora umurimo w’ivugabutumwa, ndetse afite n’ubwenegihugu bw’icyo gihugu. 

Abantu bakunze guterera Papa Leo XIV amashapule, imyenda ya siporo n’ibipupe igihe ari mu modoka ye kugira ngo abahe umugisha. Icyakora, abamurinda bavuga ko ibyo bishobora gushyira umutekano we mu kaga. 

Screenshot
Screenshot

More From Author

RBC yashishikarije Abanyarwanda kwisuzumisha diabète nibura rimwe mu mwaka

Choir Sayuni yashyize hanze indirimbo nshya “Ibibindi n’Imuri”, ishingiye ku nkuru ya Gidiyoni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *