RBC yashishikarije Abanyarwanda kwisuzumisha diabète nibura rimwe mu mwaka

Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) byagaragaje ko hafi abantu batatu muri bane barwaye diabète mu Rwanda batazi ko bayifite, biburira abaturage ko gutinda kwisuzumisha bishobora kubateza ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 14 Ugushyingo 2026, mu gihe u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Diabète, Minisiteri y’Ubuzima yashishikarije abaturage bafite imyaka 35 kuzamura kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka, no kudategereza ko bagaragaza ibimenyetso.

RBC igaragaza ko mu myaka icumi ishize serivisi zo gusuzuma no kuvura diabète zaguwe, zikagera no ku bigo nderabuzima. Abajyanama b’ubuzima na bo bahuguwe kugira ngo bafashe mu gusuzuma abaturage no kohereza abafite ibipimo bidasanzwe kwa muganga.

U Rwanda kandi rwongereye uburyo abarwayi babona imiti, irimo insuline, ndetse serivisi zimwe zijyanye no kuvura impyiko zashyizwe muri gahunda zishyurirwa na Mituweli ku bujuje ibisabwa.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yaboneyeho gusaba abaturage kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi n’inzoga nyinshi no kugabanya ibinyobwa birimo isukari nyinshi. Abamaze kurwara diabète basabwe gukurikiza amabwiriza ya muganga, gufata imiti uko bayandikiwe no kwisuzumisha kenshi.

More From Author

Iran yongeye gutorerwa umwanya muri komisiyo ya Loni, bitera impaka

Papa Leo XIV yababariye uwamukubise Ishapule mu maso -Peru 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *