René Patrick na Tracy Agasaro bateguje indirimbo nshya “Nirata Yesu”

Abaramyi René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro bari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya bise “Nirata Yesu”, igaruka ku butumwa bw’uko umukristo adakwiriye kugira undi muntu cyangwa ikindi kintu yishingikirizaho mu mwanya wa Yesu Kristo, kuko ari we ukwiriye ishimwe n’icyubahiro.

René Patrick yavuze ko iyi ndirimbo yabahishuriwe mu buryo bwihariye ubwo bari mu materaniro yo kuri murandasi(Online) , ku wa 17 Gicurasi 2026. Yavuze ko amagambo n’injyana byayo byaje muri uwo mwanya, bakakira ubutumwa bwayo uko bwari bubagezeho.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo twayihawe uyu mwaka, ku itariki 17 z’ukwa Gatanu, turi mu materaniro online, ayo magambo n’injyana biza bityo.”

René yasobanuye ko indirimbo “Nirata Yesu” ishingiye ku butumwa bwo mu 1 Abakorinto 1:30-31, cyane cyane ku murongo ugira uti: “Uwirata yirate Uwiteka.”

Yagaragaje ko intego yayo ari ukwibutsa abakristo ko nta muntu ukwiriye kwishyira hejuru cyangwa kwirata ibyo afite, ahubwo ko ishimwe n’icyubahiro byose bikwiye guhabwa Yesu Kristo.

René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro ni umugabo n’umugore bahuriza hamwe impano zabo mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Urugendo rwabo nk’itsinda ry’umuziki rwatangiye muri Nzeri 2023, batangirana indirimbo “Jehovah”, nyuma bakurikizaho izindi zirimo “Niryubahwe” na “Imirimo Yawe (Irivugira)”.

René ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, mu gihe Tracy na we afite ubunararibonye mu itangazamakuru, aho yigeze gukorera KC2 ya RBA. Bombi bakomeje kwagura ibikorwa byabo bya muzika binyuze mu ndirimbo, ibitaramo ndetse no gukorana n’abandi bahanzi.

Indirimbo “Nirata Yesu” bayiteguje abakunzi ba Gospel nyuma y’igihe gito bakoze igitaramo cyabo bwite cyiswe In Christ Now Worship Experience, cyabaye ku wa 25 Nyakanga 2026, kuri Camp Kigali, mu nyubako ya Kigali Convention and Exhibition Village.

Iyi ndirimbo nshya ni umwe mu mishinga bakomeje gutegura mu rugendo rwabo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu muziki.

More From Author

Israel Mbonyi yashyize hanze amatike y’igitaramo cye ‘Icyambu Live Concert 5’ kizaba kuri Noheli

Mu Buhinde: Abagabo batatu b’Abayisilamu bakatiwe gufungwa burundu bazira kubaga inka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *