Abaganga batangaje ko Papa Leo XIV afite kanseri y’ibihaha izwi nka lung adenocarcinoma, Nk’uko Vatikani yabitangaje, abaganga bakuyemo lobe inférieur — igice cyo hasi cy’uruhande rw’iburyo rw’ibihaha bya Papa Leo XIV bye, ku wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026, i Roma mu Butaliyani.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Bishinzwe Itangazamakuru bya Vatikani, abaganga bavuze ko kubaga byagenze neza, nta ngorane zibayeho. Papa w’imyaka 71 yakangutse neza nyuma yo kubagwa, ndetse aza gusaba ifunguro rya nimugoroba.
Adenocarcinoma ni ubwoko bwa kanseri y’ibihaha bukunze kugaragara. Icyakora, abaganga ntibaratangaza icyiciro iyo kanseri igezeho cyangwa niba Papa azakenera ubundi buvuzi. Biteganyijwe ko azamara hafi icyumweru mu bitaro kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.
Papa Leo XIV, amazina ye asanzwe akaba Robert Francis Prevost, byari byaratangajwe ko afite akabyimba mu bihaha, abaganga bakamugira inama yo kukabagwa. Yanasabye abakirisitu n’abandi bose kumusengera.
Papa Leo XIV yatowe muri Gicurasi 2025, aba Papa wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bikaba biteganyijwe ko Vatikani ikomeza gutangaza amakuru mashya ku buzima bwe uko abaganga bazagenda babona ibisubizo by’ibizamini.
