Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) bwatangaje abayobozi bashya b’Inama Nkuru y’Itorero, nyuma y’uko abari basanzwe kuri izo nshingano basoje manda.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko hashingiwe ku Ngingo ya 17 y’Amategeko Shingiro y’Itorero, Inama Nkuru yatoye Urimube Bonaventure nk’Umuyobozi wayo, naho Uwineza Gladys agirwa Umuyobozi Wungirije.
Ubuyobozi bwa ADEPR bwashimiye Nsanzabozwa Pascasie wari uyoboye Inama Nkuru na Me Twayigeze Jean Claude wari Umuyobozi Wungirije, basoje manda yabo ku wa 25 Nzeri 2026.
Inama Nkuru isoje manda yari imaze imyaka itanu, kuva mu 2021 kugeza mu 2026, aho ADEPR ivuga ko muri iyo manda habaye impinduka zitandukanye mu miyoborere y’Itorero, zirimo kugabanya amaparuwasi agera kuri 30 mu gihugu, gushyiraho amabwiriza mashya agenga abaririmbyi n’amakorali ndetse no guha abagore inshingano z’ubupasiteri.
Inama Nkuru ya ADEPR ni rwo rwego rukuru rw’ubutegetsi bw’Itorero, rushinzwe gukurikirana imikorere n’imicungire yaryo ndetse no gufata imyanzuro ku ngingo zikomeye zirebana n’imiyoborere y’Itorero.

