Halal Africa igiye guhuriza hamwe abahanzi bakomeye bo muri Afurika muri BK Arena, ni bande?

Halal Africa ni ihuriro ry’abaramyi n’abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ryavutse rifite intego yo guhuza abantu bo muri Afurika binyuze mu kuramya, no kugeza ku bantu benshi indirimbo nziza za Gospel zikomoka mu bice bitandukanye by’umugabane.

Izina “Halal” rikomoka mu Giheburayo, risobanura “Praise”, ni ukuvuga “Kuramya cyangwa Guhimbaza Imana.

Igitekerezo cyo gutangiza iri huriro cyaturutse ku ndirimbo za Gospel zikomeye kandi zifite ubutumwa bwiza abaritangije bahuriye na zo mu bice bitandukanye bya Afurika, ariko zikaba zitamenyekanaga cyane hanze y’aho zakomokaga. Iri huriro rero ryaje rigamije gufasha nkizo ndirimbo ndetse n’ubutumwa bwazo kugera ku bantu benshi muri Afurika no hanze yayo.

Ibyo byatumye bashaka gushyiraho urubuga rwahuza izi ndirimbo n’abaramyi bo mu bihugu bitandukanye, kugira ngo umuziki wa Gospel wo mu bice bitandukanye bya Afurika urenge imipaka, usangizwe abandi bo hirya no hino ku isi.

Igitekerezo cya Halal Africa cyatangiye mu 2016 i Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo abavandimwe bo mu muryango wa Onn, bari kumwe n’abandi Banyafurika bahurije hamwe icyo icyerekezo, kuva ubwo batangira gushyira hamwe no gufatanya uburyo bwo kugishyira mu bikorwa.

Mu 2017, hateguwe igikorwa cya mbere cya Halal Africa cyabereye i Baltimore muri Maryland, hanamurikwa umushinga wa mbere w’indirimbo witwa “My Best Worship.” Uko icyo gikorwa cyakiriwe byabongereye imbaraga zo gukomeza iyi gahunda.

Mu 2019, Halal Africa yakomereje ibikorwa muri Victoria muri Afurika y’Epfo, aho basohoye undi mushinga bise “The Moment.” Nyuma, ibikorwa byayo byakomeje kwaguka, inakorana n’abaramyi n’abahanzi bazwi nka Vashawn Mitchell, Tim Reddick na Rodney East.

Mu 2022, muri Pretoria muri Afurika y’Epfo, Halal Africa yakoze igitaramo gikomeye bise “Through It All” cyanafatiwemo amajwi n’amashusho, umushinga waje gusohoka muri Nyakanga 2023, ukomeza kugeza ubutumwa bw’umuziki wa Gospel ku bantu bo mu bihugu bitandukanye.

Intego ya Halal Africa ni uguteza imbere umwihariko w’umuziki wa Gospel nyafurika uhuza umuco wa Afurika, ubuhanga mu muziki n’imikorere igezweho, ariko ubutumwa bwawo bukagera no ku bantu bo hanze y’umugabane.

Halal Africa igiye guhuriza hamwe abaramyi bakomeye muri BK Arena

Ni muri uwo murongo Halal Africa yateguye Praise Unlimited, igitaramo kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2026, kikazahuza abahanzi n’abaramyi baturuka mu bihugu bitandukanye.

Muri iki gitaramo hazagaragara amazina arimo Israel Mbonyi, Joe Mettle, Ben & Chance, True Promises Ministries ndetse n’abandi bahanzi bakomeye bazaturuka mu bihugu byo hirya no hino muri afrika bazitabira iki gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Praise Unlimited kandi izaba ari igikorwa cyo gufata amajwi n’amashusho (Live Recording), mu gihe Halal Africa ikomeje gushyira mu bikorwa icyerekezo cyayo cya “Unifying Africa in Worship”, ni ukuvuga “Guhuza Afurika mu kuramya.”

Abakunzi ba Gospel n’abifuza kubona abaramyi bo mu bihugu bitandukanye bahurira hamwe, batumiwe kuzitabira iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 25 Ukwakira 2026.

Abafite gahunda yo kwitabira Praise Unlimited bashobora kugura Amatike hakiri kare, aho ibiciro byayo aru kuva kuri 5,000 Frw kuzamura.

More From Author

Vestine na Idrissa bari barahanuriwe ibyo kubana nk’umugabo n’ umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *