Prophet Ernest Nyirindekwe n’umuryango we bakiriye umwana wa kane, bihurirana no kwizihiza isabukuru y’imfura yabo.

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe n’umuryango we bari mu byishimo bidasanzwe, nyuma yo kwakira umwana wa kane w’umuhungu, ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026. Ibyishimo byabo byarushijeho kwiyongera kuko uwo munsi wanahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’umwana wabo w’imfura.

Prophet Ernest yatangaje ko umuryango we wagutse nyuma yo kwakira uyu mwana w’umuhungu, amwita Eze, ashimira Imana ko umwana ndetse na nyina bameze neza.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Prophet Ernest yashimiye Imana avuga ko umuryango we wakiriye umwana mushya kandi ko we na nyina bameze neza.

Ati: “Ishimwe mu muryango wacu, twakiriye umwana w’umuhungu kandi umwana ndetse n’umubyeyi bameze neza.”

Kwakira Eze byahuriranye n’undi mwanya w’ibyishimo mu muryango wa Prophet Ernest, kuko umwana we w’imfura na we ari kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Mu butumwa yageneye imfura ye, Prophet Ernest yamwifurije isabukuru nziza, amubwira ko amutera ishema, amusabira gukomeza gukura mu buntu bw’Imana, mu bwenge no mu kuyimenya.

Ati: “Isabukuru nziza mwana wanjye, nterwa ishema nawe. Ndasaba Imana ikomeje kugira ngo ukurire mu buntu bwayo, iguhe kwaguka mu bwenge, mu kuyimenya no guhirwa mu buzima bwa buri munsi. Happy Birthday!”

Bityo, tariki ya 20 Nzeri 2026 yabaye umunsi wihariye ku muryango wa Prophet Ernest Nyirindekwe, kuko wizihije isabukuru y’umwana w’imfura ari na ko wakira umwana mushya mu muryango.

Prophet Ernest Nyirindekwe ni umukozi w’Imana watangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 2007. Ni umushumba akaba n’uwashinze Elayono Pentecostal Blessing Church, itorero rifite ibikorwa no mu bihugu bitandukanye.

Amaze imyaka hafi 18 mu murimo w’ivugabutumwa, aho agaragaza Apostle Dr. Paul Gitwaza nk’umubyeyi we wo mu buryo bw’umwuka.

More From Author

Ishimwe Vestine yavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo, “ati natekereje ko kwiyahura ari bwo buryo bwo guhunga ibibazo

M. Iréné yavuze uko yitabye RIB nyuma yo kuregwa na Idrissa, amushinja “gucuruza” Vestine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *