Korali Salemu yakoze agashya ihuza indirimbo 15 mu ndirimbo imwe imara iminota 14, nyuma y’iterane cy’ Amateka

Korali Salemu ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kabuga yashyize hanze indirimbo nshya ya Medley yihariye, aho yahurije hamwe indirimbo 15 mu ndirimbo imwe imara iminota 14, nyuma y’igitaramo cy’amateka yakoreye muri Dove Hotel.

Iyi ndirimbo ije ikurikira igitaramo yise “Number One Worship Experience”, cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, muri Dove Hotel, aho iyi korali yahurije hamwe abakristo, inshuti zayo n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri icyo gitaramo, Korali Salemu yagaragaje ubuhanga mu kuririmba no kugeza ubutumwa bw’Imana ku bitabiriye, iririmba indirimbo zakunzwe mu myaka yashize ndetse n’iziri kuri album yayo nshya.

Nyuma y’iki gitaramo, Korali Salemu yakomeje gushyira hanze ibihangano bishya, aho iyi Medley nshya ari kimwe mu bikorwa byayo bigaragaza uburyo iyi korali ikomeje guhanga udushya mu muziki wo guhimbaza Imana.

Mu buryo bwihariye, iyi ndirimbo ihuza indirimbo 15 zitandukanye kandi zakunzwe na benshi mu bihe bitandukanye, zikagenda zikurikirana mu buryo bw’umwimerere, zose zikaba zarakusanyijwe mu ndirimbo imwe ifite iminota 14.

Muri iyi Medley, Korali Salemu yifashishije ibihangano bitandukanye byakunzwe by’abahanzi n’amakorali, ibihuriza mu ndirimbo imwe mu buryo bwihariye. Harimo “Twashyizweho Ikimenyetso” ya Hoziana Choir, “Turakwemera” ya Jehovah Jireh Choir, “Imbaraga z’Amasengesho” ya Abatoranyijwe Choir, “Ibuye Rizima” ya Amazing Grace Choir, “Yakobo” ya Iriba Choir, “Bakundwa” ya Rehoboth Ministries, “Ntiyaryama Twashira” ya Rehoboth Choir na “Hoza Ijwi Ryawe” ya Siloam Choir.

Yakomeje kandi ikoresha “Nahuye na Mesiya” ya Ambassadors of Christ Choir, “Dusubije Amaso Inyuma” ya Holy Nation Choir, Bose Babireba” ya Theogene Uwiringiyimana, “Amatunda” ya Hermon Choir, “Si Umuhemu” ya Richard Nick Ngendahayo, “Inuma” ya Ijwi ry’Umwami Yesu ndetse na “Sinogenda Ntashimye” ya Chorale Ninahazimana yo mu Burundi. Guhuza ibi bihangano 15 by’abahanzi n’amakorali bitandukanye byatumye Korali Salemu ikora igihangano kidasanzwe kimara iminota 14.

Igitaramo “Number One Worship Experience” cyari nacyo gifite umwihariko wo kuba ari ubwa mbere Korali Salemu yari ikoreye igitaramo muri Dove Hotel. Abakitabiriye bagaragaje ko banyuzwe n’imyiteguro, imiririmbire ndetse n’uburyo iyi korali yabafashije kugira ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuyobozi wa Korali Salemu, Fidele Niyorembo, nyuma y’igitaramo yashimiye abaririmbyi, abakristo, inshuti z’iyi korali ndetse n’abaterankunga bagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigenda neza.

Yavuze ko bishimiye uburyo Imana yabanye na bo muri icyo gitaramo, ashimangira ko “Number One Worship Experience” yabaye intangiriro y’ibindi bikorwa Korali Salemu iteganya gukora mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umurimo wayo.

Iyi Medley nshya rero ni kimwe mu bihangano bishya Korali Salemu yashyize hanze nyuma y’icyo gitaramo, ikaba ari n’uburyo bwo gukomeza gusangiza abakunzi bayo ubutumwa n’umuziki wayo.

More From Author

‘Umuryango Mwiza Live Concert’ izaba irenze igitaramo! Dore impamvu udakwiye kuyicikwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *