Chorale Ukuboko kw’Iburyo ibarizwa muri ADEPR Gatenga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Kora Ikintu Gishya”, ifite ubutumwa bwo gukomeza abizera no kubibutsa ko Imana ishobora gukora ibishya mu buzima bwabo.
Iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa bwo muri Yesaya 43:19, buvuga ko Imana ikora ibishya, igaharura inzira mu butayu ndetse igatembesha imigezi mu kidaturwa. Ni ubutumwa bwibutsa abizera gukomeza kugira ibyiringiro, n’igihe baba banyura mu bihe bikomeye.
“Kora Ikintu Gishya” yanditswe na Pastor Benjamin Serugo (Past Ben), umuririmbyi wa Alarm Ministries, binyuze mu bufatanye iri tsinda rifitanye na Chorale Ukuboko kw’Iburyo. Yayobowe na Oliva Rukundo, umuhanzi ukomeje kuzamuka ndetse ufite n’ibihangano bye bwite.
Mu kiganiro na Seth Kwizera, Perezida wa Chorale Ukuboko kw’Iburyo, yavuze ko intego y’iyi chorale ari ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no gushyira mu bikorwa inshingano yasigiye abamwizera yo kugeza ubutumwa ku mahanga.
Desire Mubogora, umutoza wa Chorale Ukuboko kw’Iburyo, na we yavuze ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abizera no kubibutsa ko Yesu ashobora gukora ikintu gishya mu buzima bwabo. Yavuze kandi ko ari ubutumwa bushishikariza abatarakira Yesu kumwizera, babinyujije mu mirimo akorera abamwemera.
Chorale Ukuboko kw’Iburyo yatangiye umurimo w’Imana mu 1989, kuri ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi barenga 150. Mu myaka imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ikidendezi”, “Rukundo ni Yesu”, “Imirimo”, “Imitima yacu”, “Hashimwe Yesu”, “Abera b’Imana” na “Ndi Imana mu misozi”, n’izindi.
“Kora Ikintu Gishya” ni imwe mu ndirimbo 13 zafashwe mu mashusho ya Live Recording yakozwe na Chorale Ukuboko kw’Iburyo. Biteganyijwe ko izaba iri kuri Album ya gatanu y’iyi chorale, izamurikwa ku mugaragaro mu gitaramo giteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026 kuri ADEPR Gatenga.
Iyi ndirimbo isohotse mu gihe Chorale Ukuboko kw’Iburyo ikomeje urugendo rwo gukoresha umuziki nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa bw’ivugabutumwa, ukwizera n’ihumure ku bakristo.



