James Muhima yahumurije abari mu bihe bikomeye, abinyujije mu ndirimbo ‘Walio Ishinda Dunia’.

Umuramyi James Muhima yashyize hanze indirimbo nshya yise “Walio Ishinda Dunia”, ikurikira “Yaratwihaye” na “Imana ni Umubyeyi” zabanje gusohoka mu rwego rwo gutegura album ye nshya yise “Nigereyeyo”.

“Walio Ishinda Dunia”, bisobanuye “Abanesheje Isi”, ni indirimbo ifite ubutumwa bwo guhumuriza no guha ibyiringiro abantu banyura mu bihe bikomeye, by’umwihariko abababajwe no kubura cyangwa gutandukana n’abo bakundaga.

James Muhima avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku gutekereza ku bantu batsinze urugamba rwo kwizera, nk’uko bivugwa muri Bibiliya, ndetse n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.

Ati: “Igitekerezo nyamukuru kiri muri ‘Walio Ishinda Dunia’ ni ukwibutsa abantu ndetse no kubahumuriza ko nyuma y’ubu buzima abanesheje isi bazabaho mu buzima bw’amahoro y’iteka ryose.”

Uyu muhanzi kandi avuga ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwibanda ku guhumuriza abafite agahinda, gushishikariza abantu gukomeza kwizera no gukora ibyiza, ndetse no kwibutsa abakristo ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.

Yavuze ko yahisemo gukoresha Igiswahili kuko ari ururimi amaze igihe akoresha kandi yorohewe no kurwandikamo. Muri iyi ndirimbo kandi harimo chorus izwi igira iti “Wataimba na nzenze zao wakishangilia mataifa walio ishinda dunia.

James Muhima avuga ko yakoze iyi ndirimbo anatekereza ku bantu benshi bakomeje guhura n’ibihe bikomeye birimo intambara, kubura ababo n’agahinda, asaba abayumva kuyifata nk’ubutumwa bwo kubongerera ibyiringiro.

“Walio Ishinda Dunia” yanditswe na James Muhima, itunganywa ku bufatanye n’ikipe ye, kandi ni indirimbo ya gatatu kuri album “Nigereyeyo”.

Nyuma yayo, James Muhima yatangaje ko abakunzi b’umuziki we bakwiye gutegereza indirimbo yitiriwe album, “Nigereyeyo”, ndetse n’izindi zizakomeza gusohoka kuri uyu mushinga.

More From Author

Nta mitungo, nta n’indezo yasabye – bimwe mu bikubiye muri dosiye isaba Gatanya ya Vestine n’umugabo we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *