Emeka Songsz ugiye gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Emeka Songsz, umuhanzi w’umunya-Nigeria uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu bazataramira muri Praise Unlimited, igitaramo kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2026.

Izina Emeka Songsz rimaze kumenyekana cyane mu bikorwa bya Gospel byo muri Nigeria no hirya no hino ku Isi. Umuziki we ukaba ahanini unagaragaramo gukoresha injyana gakondo za Afurika mu buryo bugezweho.

Emeka Songsz yagiye akorana n’abahanzi bakomeye muri Nigeria, nka Tim Godfrey na Fearless Community, aho bakoranye indirimbo yamamaye cyane “Egaju”, iri kuri album Ekwueme.

Yanagiye ashyira hanze imishinga yibanda kuri African Praise, harimo “Hot African Praise Medley” na “Hot African Praise Party”, imishinga igaragaza uburyo umuziki we ushingiye ku guhimbaza Imana mu buryo bufite imbaraga kandi bwihariye.

Emeka kandi yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye bya Gospel muri Nigeria, aho yagiye asangira stage n’abandi bahanzi bazwi.

Kuri Praise Unlimited, Emeka Songsz azahurira na Joe Mettle, Lebo Sekgobela, Oncemore Six, Grace Charles na Evelyn Wanjiru. Biteganyijwe ko aba bahanzi bazatanga umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo “Praise Unlimited” kizaba kirimo Live Recording, cyateguwe na Praise Halal Africa. 

More From Author

Praise Unlimited: Halal Africa igiye guhuriza hamwe abahanzi bakomeye bo muri Afurika muri BK Arena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *