Praise Unlimited: Halal Africa igiye guhuriza hamwe abahanzi bakomeye bo muri Afurika muri BK Arena

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda bategerezanyije amatsiko n’ igitaramo mpuzamahanga cyiswe “Praise Unlimited”, kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2026.

Iki gitaramo, cyateguwe na Halal Africa, kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo kandi kizaberamo Live Recording, aho abazakitabira bazagira amahirwe yo kwifatanya n’abahanzi mu kuramya no guhimbaza Imana, mu gihe amajwi n’amashusho bizaba bifatwa imbonankubone. Ni umwanya kandi wo kumva indirimbo zabo zakunzwe n’abatari bake.

Abahanzi bazasusurutsa abazitabira igitaramo “Praise Unlimited”

Muri iki gitaramo hateganyijwe abahanzi n’abaramyi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo Joe Mettle wo muri Ghana, Lebo Sekgobela na Oncemore Six bo muri Afurika y’Epfo, Evelyn Wanjiru wo muri Kenya, Grace Charles wo muri Ghana ndetse na Emeka Songsz wo muri Nigeria.

Aba bahanzi bazahurira kuri stage imwe muri BK Arena, ibizatuma Praise Unlimited iba igitaramo kizahuriza hamwe impano zitandukanye zo muri Afurika mu mwanya umwe wo kuramya no guhimbaza Imana.

Joe Mettle na Lebo Sekgobela mu bazitabira

Joe Mettle ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Ghana mu muziki wa Gospel. Mu 2017, yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Ghana ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yegukanye igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka muri Ghana Music Awards.

Ku rundi ruhande, Lebo Sekgobela ni umwe mu bahanzikazi bazwi cyane muri Afurika y’Epfo. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ze zo kuramya Imana, zirimo “Lion of Judah”, ndetse no mu bikorwa bye yakoranye n’abahanzi n’amatsinda akomeye.

Muri iki gitaramo kandi hazagaragaramo Oncemore Six, umuramyi wo muri Afurika y’Epfo uzwiho ubuhanga mu kuramya no kuyobora abantu mu guhimbaza Imana, ndetse na Evelyn Wanjiru, umwe mu bahanzikazi bazwi muri Kenya.

Grace Charles, uzwi no kuba umwe mu bagize itsinda Team Eternity Ghana, na Emeka Songsz wo muri Nigeria na bo bari ku rutonde rw’abazataramira abazitabira iki gitaramo.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo’ yatangiye kuboneka.

Abafite gahunda yo kwitabira Praise Unlimited bashobora kugura Amatike hakiri kare, aho ibiciro byayo aru kuva kuri 5,000 Frw kuzamura.

Praise Unlimited izabera muri BK Arena ku wa 25 Ukwakira 2026, ikazaba umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’abandi bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo kizaba kirimo abahanzi baturuka mu bice bitandukanye bya Afurika.

More From Author

Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bibarutse imfura yabo y’umuhungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *